Ni ubwasisi [promotion] bwiswe ‘ Tsinda na MoMo’, bwashyiriweho aba agents ba MTN Mobile Money bakorera hirya no hino mu gihugu. Aho bazagenda bahabwa ibihembo binyuranye. Kugira ngo umu Agents ahabwe ibi bihembo agomba gukora ibirimo gukangura konti z’abakiriya za mobile money, kubakangurira gukoresha porogaramu ya telefoni ya Mobile Money no kubibutsa kugura amayinite bakoresheje Mobile Money kuko banahabwa inyongera ya 20%.
Muri ubu bwasisi abafite amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi ndetse n’igihembo nyamukuru aricyo moto, ni abazajya basubiza ku murongo konti nyinshi z’abakiriya kurusha abandi. Kugera ubu habarurwa abantu miliyoni 1,1 bafite konti za Mobile Money zitagikora cyangwa se zisinziriye. Kandi bibarwa ko konti yasinziriye iyo imaze iminsi 90 idakorshejwe mu bikorwa byo kubitsa, kohereza no kwakira amafaranga.
Byavuzwe ko ubu bwasisi bugomba kurangirana na Ukuboza 2023 aho ibihembo bizajya bitangwa buri cyumweru. Ibi bihembo harimo amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 50 Frw na miliyoni imwe Frw, telefone zigezweho 20 ndetse na moto 20 nk’igihembo nyamukuru. Bamwe mu ba agents ba MTN Mobile Money bishimiye kuba batekerezwaho bagashyirwaho ikintu nk’iki no kuba bakomeje kuba umuyobora wa serivisi nziza ku bakiriya babo.
Musugi Jean Paul, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, yavuze ko uretse kuba aba-agents bazungukira muri ubu bwasisi n’abakiriya babo bazunguka. Yagize ati” Mbere byasabaga ko bajya ku ishami rya MTN, ariko kuri ubu bashobora guhura n’umu-agents wacu aho ariho hose ubundi agahabwa ubufasha.” Kugeza ubu habarurwa abantu basaga miliyoni enye bakoresha MTN Mobile Money. Ndetse mu kwezi kumwe gusa hakaba hanyuzwaho miliyari 174 Frw.