Aba Colonel babiri bahuye n’akaga ubwo bafatwaga batangije imvururu mu baturage

Muri Madagascar haherutse kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu yatsinzwe na Andry Rajoelina, nyuma y’iminsi itatu gusa atangajwe nk’Umuyobozi mushya w’iki gihugu nibwo ibirego by’imyigaragagambyo byatangiye kuvugwa aho uyu muyobozi yamaganirwa kure n’abandi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nyuma haje kumenyekanye inkuru ko hari aba Colonel babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho guteza imvururu muri rubanda.Umushinjacyaha wa Antananarivo, Narindra Rakotoniaina, yatangaje ko abo baregwa bombi bashinjwaga icyaha cyo” guhungabanya umutekano w’igihugu. Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ubugizi bwa nabi ku bashinzwe umutekano mu Madagasikari, Tahina Ravelomanana.

yagize ati” Aba Colonel babiri b’ingabo bagerageje guhuza abayobozi ba batayo aha mu Mujyi hagamijwe kubashishikariza kwigomeka”. Tahina yavuze ko mbere y’amatora y’icyiciro cya mbere cyo ku ya 16 Ugushyingo, aba bapolisi bahaye abayobozi benshi amafaranga ahwanye n’amadolari 27.500 kugira ngo bashishikarize abasirikari guteza umutekano muke.

Inkuru Wasoma:  Abaturage batse umusirikare imbuda asubira mu birindiro imbokoboko

Yakomeje avuga ko aba bayobozi banze ruswa ndetse bagatanga amakuru ku bayobozi bakuru, ibi byahise bikorwaho iperereza, ndetse muri iki gihugu mbere y’uko aya matora aba abakandida 10 batavuga rumwe n’ubutegetsi bateguye imyigaragambyo. Amatora ya Madagasiakari akunze kugirwaho impaka nyishi,Rajoelina yabaye Perezida bwa mbere mu 2009, ndetse no mu 2018 haje kuba amatora birangira uyu Rajoelina akomeje kuba Perezida.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved