Aba Jenerari 6 bahawe inshingano n’aba Colonel 10 bazamurwa mu ntera na perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abaha ipeti rya Colonel,ndetse n’aba jenerari bahabwa inshingano nshya. Abasirikare bari basanzwe ku ipeti rya Lt. Col bahise bahabwa amapeti mashya kuko impinduka zahise zihabwa agaciro nyuma yo gutangazwa.

Abazamuwe mu ntera ni Col. Joseph Mwesigye, Col. Simba Kinesha, Col. Egide Ndayizeye, Col. William Ryarasa, Col. Sam Rwasanyi, Col. Issa Senono, Col. Thaddee Nzeyimana, Col. Alphonse Safari, Col. Fidele Butare na Col. Emmanuel Nyirihirwe.

Perezida Kagame kandi yashyize mu nshingano abayobozi bashya ba Diviziyo. Maj. Gen Emmy Ruvusha yagizwe umuyobozi wa diviziyo ya mbere, Maj. Gen Eugene Nkubito  agirwa umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu asimbuye Brig. Gen Andrew Nyamvumba wagizwe umuyobozi mukuru w’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama (RDFCSC) riherereye mu karere ka Musanze.

Brig. Gen Pascal Muhizi wari umaze igihe asimbuwe mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu gihugu cya Mozambique, yagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri. Brig. Gen Vicent Gatama yagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya kane mu gihe Brig. Gen Frank Mutembe yagizwe umuyobozi wa Task Force (amatsinda y’ingabo z’u Rwanda zihabwa inshingano zihariye).

Brig. Gen Andrew Nyamvumba wagizwe umuyobozi w’ikigo cya Gisirikare cya Nyakinama RDFCSC giherereye i Nyakinama

Inkuru Wasoma:  Madamu Jeannette Kagame yaganiriye na Soeur Immaculée

Inkuru Wasoma:  Umugore yasabye gatanya umugabo bamaze iminsi 40 bakoze ubukwe kubera yanga koga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved