Mu 1268, Papa Clement IV yarapfuye, hasigara icyuho gikomeye mu buyobozi bwa Kiliziya Gaturika. Abakardinali 20 bateraniye i Viterbo mu Butaliyani kugira ngo batore umusimbura. Ariko amatora yahindutse urugamba rukaze hagati y’impande ebyiri: Abaguelph bashyigikiye Papa n’Abafaransa, n’Abaghibellin bashyigikiye Umwami w’Abadage.
Amatora yamaze igihe kirekire, buri ruhande rwihagazeho, byateje igisa nk’ukutumvikana muba Karidinale uko ari 20. Nta buryo bwo kugera ku majwi angana na bibiri bya gatatu bisabwa kugira ngo umu Karidinale abe Papa. Mu gihe abakardinali baryaga neza kandi batuje, isi yose yari ihagaze, itegereje umushumba mushya.
Si inkuru y’abatagatifu batinze kumva ijwi ry’Imana; ni inkuru y’abantu bari bafite inyungu zitandukanye, inzika, n’imibare ya politiki mu mitima yabo, n’ubwo bari bambaye imyambaro y’ubutagatifu. Abakardinali bari barabaye abavugizi b’imiryango y’ubutegetsi: bamwe bashyigikiye ubwami bw’Abafaransa (abaguelphs), abandi bashyigikiye ubwami bw’Abadage (abaghibellins). Buri tsinda ryashakaga Papa uzagendera ku murongo waryo.
Abaturage batangiye kwifatira ibyemezo: Abaturage ba Viterbo barambiwe gutegereza. Bahitamo igikorwa gikomeye: bafungiye abakardinali mu nzu, banatwara urufunguzo, gusa aba Karidinale bakomeza kutumvikana ku matora. Nyuma abaturage bakuraho igisenge, babateza izuba n’imvura, aba Karidinale ntibagaragaza umwotsi w’umweru. Babonye bikomeje gutyo babakuriyeho amafunguro bari basanzwe bafata, babashyiriraho imigati n’amazi gusa, ubanza Roho Mutagatifu aribwo yatangiye kubinjiramo.
Abakardinali bemeye gushyiraho komite y’abantu batandatu kugira ngo ibe ari yo itoranya. Mu 1271, nyuma y’imyaka hafi itatu, bahisemo Teobaldo Visconti, wari intumwa ya Papa wari waratumwe i Yerusalemu, yewe nta n’ubwo yari umu Karidinale. Yaje kwitwa Papa Gregori wa X.
-
Yari umunyabwenge, utari ufite aho abogamiye ku mashyaka y’abaguelph cyangwa abaghibellin.
-
Yari umugabo w’ubupfura, utagira ibyo yishakira, uzwiho kuba indorerezi y’amahoro.
-
Kuba yarari kure ya politiki byamuhesheje icyizere nk’umuhuza.
Mu ntangiriro hari abakardinali 20, ariko uko imyaka yashyiraga indi, abagera kuri 3 barapfuye. Benshi bari bageze mu zabukuru — bamwe bararwaye, abandi bagatakaza imbaraga kubera:
-
Inzara n’amazi yonyine nk’amafunguro,
-
Imvura n’izuba byabageragaho nyuma yo gukurirwaho igisenge,
-
Uko guhezwa imyaka hafi itatu nta serivisi z’ubuvuzi, nta isuku, nta kuruhuka.
Nubwo bitavuzwe cyane, urupfu rwabo rwatumye abandi basigaye batangira kwemera gucisha make, bikarangiza amatora.
Ibi byatumye Papa Gregori wa X aza kwemeza ko ‘conclave’ igomba kugira amategeko akomeye: gufungirwa hamwe, kugabanyirizwa amafunguro igihe batinze, no gukuraho uburangare. Izo mfu z’abakardinali zabaye isomo ryanditswe n’amaraso n’inzara.
Source: Vatikan News na Wikipedia
DUKUZIMANA Ignace/IMIRASIRE TV