Aba miss babeshye Iradukunda Elsa| Nadia wo muri city maid avuze ababaye ku bushuti bw’aba miss na Elsa| Dore we icyo yifuriza Elsa.

Ni mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi wiyita Morodekayi ukoresha umuyoboro wa Youtube MIE, ubwo baganiraga bagarutse ku kibazo cya miss Elsa nyuma y’uko Elsa avuye mu rukiko kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe akurikiranweho ibyaha ubushinjacyaha buri kumurega.

Ubwo baganiraga Irene yahise akomoza ku ka video yapostinze kuri Instagram ye, muri ako ka video miss Mutesi Jolie yari ari kumwe n’abandi ba miss barimo Liliane, Meghan na miss Muheto basohotse barimo gufata ibyo kurya no kunywa ubona ko bishimye, nuko anavuga ku kuntu abantu bafashe ibi bintu bavuga ko ibitekerezo byatanzwe kuri iyo video bivuga ko bameze nk’abishimye kandi mugenzi wabo ari muri gereza.

Mbere y’uko miss Iradukunda Elsa afungwa, ni igihe hasohotse amajwi y’umukobwa wavugaga umubano w’aba ba miss batatu Iradukunda Elsa, Liliane ndetse na Meghan avuga ko bose bagirana umubano udasanzwe n’umuyobozi wabo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid, byatumye abantu babifata nk’aho aba ba miss ari inshuti cyane, ari nacyo cyatumye iyi video bavuga ko bamze nk’abari kumukina ku mubyimba.

Ikindi kintu bashingiyeho nuko Miss Elsa ajya gufungwa yazize ko yegereye abakobwa baba miss Rwanda batanze ubuhamya akabasinyisha impapuro zigaragaza ko bashaka kurenganura Prince kid, ariko ku munsi w’urubanza rwabaye tariki 24 gicurasi hakaba nta mu miss numwe wigeze agaragara ku rukiko aho miss Elsa yaburaniye, abarebye iyo video bakaba bavuga ko nubwo bagaragaje ko bari kumwe nawe ubwo yabasabaga gusinya, ariko byageze nyuma baramubeshya, ari nabyo Nadia yavuzeho.

Nadia ubwo yagiraga icyo abivugaho yagize ati” buriya,ntitukabona abantu bagendana n’umuntu ngo tugire ngo ni inshuti. Buriya nibo bazi ubushuti bwabo aho bugarukira. Hari igihe usanga ubushuti bugarukira kuri camera, bugarukira mu kazi, ariko buriya inshuti za nyazo ni umuryango, naho ubundi bariya mwirirwa mu chilling, ehhh iyo ugeze mu bikomeye bo barakomeza baga chilling ubuzima bwabo, kandi buriya njyewe nta n’urubanza nabashyiraho, kubera ko iyo wikoreye umutwaro wawe ni wowe umenya uburyo uremereye”.

Inkuru Wasoma:  Ubuzima bwa producer Junior umerewe nabi bukomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Yakomeje avuga ati” ubushuti ntago ari ugukururukana, soite ni ibyo byayi bibahuje cyangwa se bagiye kurya Pizza, mwagiye gusangira ugasanga gahunda yari Pizza, ariko wagera muri gereza ukarya impungure abandi bari kwirira Pizza bityo rero ubushuti bwabo nibo babizi naho bushingiye”.

Yakomeje avuga ko atabarenganya aribo ubwabo bazi ubushuti bwabo, kandi akenshi ubushuti bw’abanya Kigali bukunda kuba ari ku mbuga nkoranyambaga, mwaba mutariho bikaba byarangiye, mwahura agatangira agufata utu video avuga ko uri besto we, wagenda akavuga ngo mureke mbabwire neza, rero umutwaro umuntu uwikoreye niwe uba uzi uburemere bwawo.

Irene yamubajije uko yakwitwara aramutse ari umwe mu nshuti za Miss Elsa muri iki gihe arimo cy’amagorwa, Diane yasubije avuga ko aramutse ari inshuti na Elsa ikintu cya mbere yamukorera ni ukumusengera, kubera ko Elsa ubu icyo akeneye ni umutima ukomeye. Yavuze ko kwirirwa umu posting ku mbuga nkoranyambaga uvuga ko umufitiye impuhwe ntacyo bimaze ubu ngubu, ahubwo byibura kumusabira Imana ikamuba hafi ikamukomeza, niba koko ibyo ari kuzira ari ibyaha Imana ikamweza ikanamworohereza.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved