Ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi (FDNB), bari mu bayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika bateraniye mu nama iri kubera mu Rwanda.

 

Iyi nama y’iminsi itatu iri kuba ku nshuro ya 19, ihurije hamwe ibihugu 24, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.”

 

 

Abayirabiriye barimo abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, Urwego rushinzwe Umutekano n’Amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inzobere mu bya gisirikare n’abandi.

 

 

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda ubwo yayitangizaga, yasabye abayitabiriye guharanira kugira Afurika yihagije mu bijyanye n’umutekano, ifite intego imwe kandi ikorana mu bumwe.

 

 

Yagize ati: “Ndabasaba mwese mwitabiriye iyi nama ko ibiganiro byanyu byaba bifunguye kandi byubaka, ibyemezo mufata bikaba bifatika kandi bishyirwa mu bikorwa. Ejo hazaza h’uburezi bwa gisirikare muri Afurika hazaterwa n’ibyo twemeranya uyu munsi n’uburyo tubishyira mu bikorwa.”

 

 

Marizamunda yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwimakaza gukorera hamwe ku ntego ihuriweho by’umwihariko mu mashuri makuru ya gisirikare.

 

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda kandi yagaragaje ko muri iki gihe Afurika ihanganye n’ibibazo birimo “iterabwoba, intambara z’ikoranabuhanga, ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibibazo by’ubuhunzi”, avuga ko kubitdinda hakenewe abasirikare bafite ubumenyi buhanitse, bakoresha ikoranabuhanga, bafite indangagaciro z’ubunyamwuga kandi batekereza kure

 

 

Yashimye uruhare rwa ACoC mu guhuza amashuri ya gisirikare muri Afurika no gushyira imbere ubufatanye n’imyigishirize ishingiye ku ntego z’umutekano w’umugabane, mu murongo w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ingabo z’Afurika ziteguye gutabara (African Standby Force).