Abarwanyi babarizwa mu mitwe ya Wazalendo basanzwe bafatanya n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Congo mu kurwanya umutwe w’abarwanyi ba M23, babyutse batana mu mitwe abagera kuri babiri bahasiga ubuzima.

Uku guhangana hagati y’aba barwanyi ba Wazalendo kwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi, hagati y’ababarizwa muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, mu gace kamwe ko muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Ni ubushyamirane bwabayemo kurasana hagati y’impande zombi, bubera mu gace ka Malicha/Simbi geherereye mu bilometero bike cyane uvuye muri Centre ya Baraka izwi nk’umujyi munini wo muri teritware ya Fizi.

 

 

Amakuru aturuka muri biriya bice avuga ko iryo rasana ryo mu mutwe wa Yakutumba ryasize rihitanye babiri bo muri Wazalendo, abandi n’abo batari bake barakomereka.

 

 

Si ubwa mbere abagize Wazalendo basubiranamo mu bice bitandukanye nko muri Fizi na Uvira, kuko mu mezi abiri ashize na bwo hasubiranyemo abo ku ruhande rwa Hamuri Yakutumba n’urwo kwa Ebwira Mutetezi Trésor bikarangira uyu wa nyuma yishwe.

 

 

Muri Uvira ho, iri huriro risubiranamo umunsi ku wundi ndetse ho hakunze gusubiranamo uruhande ruyobowe na Gashumba n’uruyobowe na Makanaki John, ubundi hagasubiramo uruyobowe na Rene n’urwa Makanaki John.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.