Ku wa Gatanu, ababyeyi babarirwa mu magana bafite abana mu ishuri ry’abakobwa rya PMM mu mujyi wa Jinja bateye ishuri, bigaragambya bavuga ko hari umwarimu uteza imbere ubutinganyi. Ababyeyi bari barakaye babujijwe kwinjira muri iryo shuri, basabye ko abana babo basohorwa mu icumbi ry’ishuri nyuma y’amakuru menshi yo ku mbuga nkoranyambaga ashinja umwarimukazi umwe kwangiza abakobwa babo. Byibuze ahantu hane haravugwa imirwano iri kuba hagati y’ingabo za Congo FARDC na M23.
Edith Mutesi, umwe mu babyeyi, yavuze ko yazanye umukobwa we ku ishuri kugira ngo yunguke ubumenyi atari ukwishora mu gukunana n’abo bahuje igitsina (lesbianism). Ati: “Baha abakobwa bacu 100.000 buri umwe kandi ntidushobora kubyemera. Turashaka ko abayobozi bakingura irembo bakarekura abana bacu, ’’
Khadijah Naimbwe, umubyeyi w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri, yagize ati: “sinshobora kwemera ko umukobwa wanjye yinjizwa mu bikorwa by’ubutinganyi. Nahitamo kumujyana mu rindi shuri. ’’ Rose Kalembe, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba yarahoze ari umunyeshuri muri iryo shuri, yavuze ko uwo mwarimu agomba guhagarikwa ku ishuri kubera ko “yanduza isura ryaryo”.
Ati: “Nari hano mu myaka ya za 90 kandi sinari narigeze numva ibibazo by’abalezibiyani muri iri shuri. Umwarimu ukekwa na we yari umunyeshuri muri iri shuri, kandi nk’abakobwa bakuze, tugomba kugira icyo dukora ’’. Nk’uko iyi nkuru Daily Monitor ikomeza ivuga, Umuyobozi wungirije w’akarere, Fazira Kawuma, wihutiye kujya ku ishuri kugira ngo agire icyo akora, yavuze ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Jinja bwamaganye ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina, anasaba ko hatabaho kwihanganira iyo myitwarire nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru babitangaje.
Yasobanuye ko iyo myigaragambyo y’ababyeyi “ifite ishingiro”, anategeka komisiyo ishinzwe abakozi b’akarere ko mwarimu yirukanwa ku ishuri kubera imyitwarire avugwaho. Yongeyeho ati: “Ushinzwe uburezi mu Mujyi (Haruna Mulopa) agomba gukorana na komisiyo ishinzwe abakozi mu karere kugira ngo asezerere umwarimu uvugwa; ariko kandi ndasaba ababyeyi gutuza kuko abayobozi babishakira igisubizo mu iperereza.”
Polisi iyobowe n’umuvugizi wa polisi mu karere ka Kiira, James Mubi, yari yoherejwe muri iryo shuri mu rwego rwo gukumira ubugizi bwa nabi. Abanyamakuru kandi babujijwe kwinjira mu ishuri kugira ngo bavugane n’abayobozi.