Ababyeyi b’umunyeshuri witwa Ethan Crumbley wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wishe bagenzi be bane abarasiye ku ishuri agakomeretsa barindwi, bakatiwe igifungo cy’imyaka iri hagati ya 10 na 15, bashinjwa kudafata inshingano za kibyeyi mu kurera umuhungu wabo wari ufite imyaka 15 y’amavuko ibyo biba.
Uwo munyeshyuri yarasiye bagenzi be ku Ishuri ryisumbuye rya Oxford muri Amerika mu 2021. Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko ku wa 9 Mata 2024 ari bwo aba babyeyi b’uyu munyeshuri, James Crumbley na Jennifer Crumbley, bakatiwe n’Urukiko rwo mu gace ka Oxford muri Leta ya Michigan muri Amerika.
Ababyeyi be ni bo ba mbere bahawe ibihano nk’ibi muri Amerika, ariko ntabwo bagiye gufungirwa gusa ko batafashe inshingano zo kwita ku mwana wabo ngo bamurinde kuba yarasaba bagenzi be.
Ahubwo ngo iperereza ryakozwe n’Urukiko ryaje kugaragara ko mbere y’uko Ethan Crumbley arasa abo banyeshuri, yari asanganwe ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe ariko ababyeyi be ntibabihe agaciro ngo bamukurikirane babe bamuvuza, bityo ko babonaga ibimenyetso by’uko isaha n’isaha yakora ikintu kibi ariko bakabikerensa.
Mu gahinda kenshi, Nicole Beausoleil akaba umubyeyi wari ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiciwe muri iryo rasa, yagaye James Crumbley na Jennifer Crumbley baguriye umuhungu wabo imbunda ntibanagenzure ko ayikoresha mu buryo budateza akaga. Yagize ati “Mwafashe umwanzuro ko imirimo ya kibyeyi atari ingezi.”
Undi mubyeyi witwa Jill Soave na we wapfushije umwana w’imyaka 17 muri ubwo buryo, anakomoza ku kuntu atari yakira urupfu rw’umwana we ku rwego byanamugejeje ku guhahamuka. Ati “Njye ndi kumva n’iriya myaka ari mike ahubwo, kuko ntacyo bakora ngo badusubize abana bacu twabuze.”
Uwunganira mu mategeko James Crumbley, Mariell Lehman, yavuze ko nta kimenyetso kigaragaza ko uyu mugabo yaba yari azi imigambi y’umuhungu we ku buryo yabazwa ibyo yakoze, bityo ko umukiriya we aramutse afunzwe yaba arenganyijwe.
Icyakora ubwo bari mu rukiko, James Crumbley na Jennifer Crumbley basabye imbabazi banicuza ko batafashe inshingano zo gukurikirana umwana wabo hakiri kare ngo babe babasha guhagarika ibyabaye, birangira urukiko rubakatiye igifungo cy’imyaka iri hagati ya 10 na 15 bombi.
Mu gihe Umucamanza Cheryl Matthews yatangaje ko abo babyeyi bahawe icyo gihano, mu rwego rwo kugira ngo babere urugero abandi babyeyi bashobora kwisanga mu bihe nk’ibyo.
Gufungwa imyaka iri hagati ya 10 na 15 bisobanuye ko aba babyeyi bazamara muri gereza imyaka 10, nyuma hagasuzumwa niba hari ingingo zagenderwaho ngo bafungurwe, ariko nabwo bakagira andi mabwiriza bahabwa y’uko bazaba mu buzima bwo hanze ya gereza mu myaka itanu ikurikira.
Gusa mu gihe isuzumwa ryakorwa ntihagire igihinduka ku gihano bahawe, bisobanuye ko imyanzuro yindi yafatwa n’urukiko yatuma bagira indi myaka yiyongeraho bamara muri gereza, ariko itarenze hejuru y’itanu.