banner

Ababyeyi barakekwaho gukorera umwana wabo igikorwa cy’ubunyamaswa kugeza ubwo bamujugunya no mu bwiherero ari muzima

Ubuyobozi bw’AKarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwataye muri yombi Uwimbabazi Dinah mu gihe buri gushakisha umugabo we witwa Ntiranyibagirwa w’imyaka 38, ni nyuma y’uko bakurikiranyweho kubona umwana wabo w’imyaka 12 y’amavuko bakamujugunya mu bwiherero ariko k’ubw’amahirwe akaza gukurwamo ari muzima.

Amakuru avuga ko uyu mwana bikekwa ko yahohoteye bikomeye, akajugunywa no mu musarani asanzwe yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ndetse ngo iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyabereye Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi muri aka Karere ka Nyamasheke.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango baganiriye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yavuze ko, abo babyeyi bavugaga ko uriya mwana ngo yabananiye, aho gukora imirimo yo mu rugo avuye kwiga ahita azerera. Icyakora ngo ku wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe, bamutumye ibiti byo gushingirira ibishyimbo, aho kubizana arizererera, ni mugoroba aje bamuraza hanze, mugitondo babyutse bamubona hanze aho yaraye, se aramufata aramukubita, aranamuboha.

Uyu muturanyi utifuje ko amazina ye amenyekana yagize ati “Yamubohesheje imyenda amaguru n’amaboko, amusiga aho atinyagambura ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo, nyina aramufata aboshye gutyo amujugunya mu bwiherero bwa metero 9 bukoreshwa, ku bw’amahirwe akurwamo n’abaturanyi bahise babimenya, avamo agihumeka, ariko yangiritse cyane, kuko bari banamukomerekeje.”

Inkuru Wasoma:  ‘Imana ni igihuha cy'ikinyoma ntibaho’ Menya byinshi mu byavugiwe mu nama y’umuryango mugari wa esSENSE Global

Yakomeje avuga ko nyuma uyu umwana yamerewe nabi cyane iriko ngo bigaterwa no kuba yarajugunywe muri ubu bwiherero. Aba batanze amakuru bavuze ko uyu mwana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Karengera ariko ngo kubera kumera nabi ahavanwa ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kibogora, aho yaje kwitabwaho n’abaganga akaza koroherwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yemeje aya makuru, aho yavuze ko uyu mugore yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba, mu gihe umugabo agishakishwa. Ati “Ayo makuru ni yo, umwana yahohotewe bikabije n’ababyeyi be, kugeza nubwo bamuboshye

bakamujugunya mu bwiherero.”

Meya Mupenzi yakomeje avuga ko hahise hatangira iperereza, umugore atabwa muri yombi mu gihe umugabo ari gushakishwa. Ati “Hahise haba operasiyo yo kubafata, umugore arafatwa umugabo aracika, ariko byanze bikunze na we agomba gufatwa bakaryozwa ubugome nk’ubwo bakoreye umwana bibyariye, kuko ibyo bakoze ni uguhonyora uburenganzira bw’umwana.”

Uyu muyobozi yashimiye abaturage batabaye uyu mwana agakurwa mu bwiherero ari muzima, ndetse b’abaganga bakomeje kumwitaho. Yibutsa abaturarwanda ko guhohotera umwana bene ako kageni bitakwihanganirwa, ari icyaha, ibindi bizagaragazwa n’iperereza. Kugeza ubu amakuru ahari ni uko uyu mwana ari imfura mu muryango w’abana batandatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved