Ni mu kagari ka Nyabisindu ho mu murenge wa Remera ubarizwa mu karere ka Gasabo, bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire y’abana babo ariko byose bikaba biterwa n’ubushobozi bukeya bigatuma usanga batuye mu nzu y’icyumba kimwe bafite nk’abana batandatu, ugasanga nijoro barimo gutera akabariro abana barabumvise bakazinduka bajya gushyira mu bikorwa.
Aba babyeyi bakomeje bavuga ko ibi bituma abana babo batwita inda zitateguwe, ndetse bakaba barimo gusaba leta ubufasha, kubera iki iyi mibanire y’ababyeyi n’abana mu nzu bitera uburara. Ubwo baganiraga na btn bavuze ko uretse no guterwa inda n’uburara, hagaragara n’uburaya n’ibindi bikorwa bitandukanye bitari byiza bikunda kugaragara muri aka gace.
Umwe yagize ati” niyo mpamvu nkubwira ngo n’abana bari kubyara imburagihe, kubera ko uri kuba ufite umwana w’imyaka 17, 19 ugasanga yabyaye. Ibaze kuba umwana aryamye hariya, nawe n’umugabo muryamye aho ku ruhande, umwana ntago azabura ibyo abona cyangwa yumva, ejo azagenda abishyire mu bikorwa. Byanga byakunda umuhungu azamushuka amutera inda yamuhaye n’udufaranga 500 cyangwa se yamushukishije n’ako ga telephone kadafite 12”.
Undi mubyeyi yagize ati” rwose dufite imbogamizi abana babaye ibirara, abagabo bataye abagore, abagore nabo bata abagabo, cyane cyane ko nk’iyo umugore n’umugabo bari muri chambrete nk’uko bafite nk’abana bagera muri 7, urabizi nawe ibibera mu nzu ku mugore n’umugabo, abana ibyo bakabyumva, kandi ibyo babyumva bakabitekereza, bucya bajya kubikora hanze, mbese abana babaye imbobo, abakobwa barabyaye babaye indaya, aha hantu dufite ikibazo gikomeye cyane”.
Hari n’umubyeyi wo muri aka gace wavuze ko afite abana 12 kandi bakaba baba muri chambrete, ibyo abona ko ubuyobozi bwagakwiye kugira icyo bubikoraho, yagize ati” aga chambrete kukararanamo n’abakobwa n’abahungu, abagabo ntago bajya bihangana, ntago bajya batekereza ngo batekereze ko abana barabyumva, rero iyo abana bamaze kubyumva nabo bakenera kubibona, bakajya kubikora hanze, ugasanga batwaye inda z’indaro”.
Abaturage bakomeje bavuga ko kubera ibibazo bafite muri aka gace, abayobozi bakamanutse bakaza kubireba ndetse bakajya kubatuza ahari inzu nini kubera ko bikomeje gutya, ibibazo by’uburara n’uburaya bigaragara muri aka gace ka Nyabisindu ntago byazigera bishira.