Abacamanza batatu baciriye igihano cyo gufungwa umukobwa w’umunyeshuri arengana byatumye hagaragazwa agahinda gakomeye ku mbuga nkoranyambaga, bahanishijwe igihano cyo guhagarikwa amezi abiri mu kazi kabo. Aba bacamanza ni Benoit Ntisumbwa, Jean Pierre Sikubwabo na Joel Nibizi.
Aba bacamanza bo mu gihugu cy’u Burundi, banditse bavuga ko uwo mukobwa ahamwa n’icyaha gituma afungwa umwaka umwe muri gereza kubera ‘Ibintu (Circumstance) bikomeye kandi bidasanzwe bitumye ari ngombwa ko afungwa’ kandi ko iyo ngingo ifashwe kunyungu z’umutekano rusange.
Binyuze ku rukuta rwa twitter rw’ibiro by’ubutabera mu Burundi, banditse bavuga ko abo bacamanza ukoa ri batatu bahagaritswe mu kazi amezi abiri, gusa ku mbuga nkoranyambaga nubwo bamwe bashimishijwe n’icyo gihano bahawe, abandi bavuze ko icyo gihano kidahinganye n’ibyo bakoreye uwo mukobwa w’umunyeshuri.
Hari uwagize ati “uciye urubanza rubi, nta tegeko na rimwe wishingikirije, usebeje ishusho y’igihugu n’ubutabera bwacyo, ufungiye ubusa umwana w’umunyeshuri nawe wari urimo atabaza kubera ibibi yakorewe, none uhawe igihano cyo guhagarikwa amezi abiri gusa mu kazi?” gusa ubutabera bwo bwatangaje ko aricyo gihano giteganwa n’itegeko.
Ubwo inkuru y’ifungwa ry’uwo mukobwa ryamenyekanaga, abashinzwe amategeko ndetse n’ubutabera bahise batangira kubikurikirana kuburyo uwo mukobwa yahise afungurwa nk’uko BBC dukesha iyi nkuru babitangaje.