Abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira.
Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.
Nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze Ingabo za FARDC, n’abo zafatanyaga na bo, aba bacancuro bishyikirije MONUSCO.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe, abacanshuro bagera kuri 280 banyuze mu Rwanda bava i Goma nk’uko byagenze ku bandi bakozi ba Loni bagera hafi ku 2000 baherutse guhabwa inzira n’u Rwanda.
Si abo gusa kuko n’abakozi bagera kuri 40 ba Banki y’Isi binjiye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu bavuye i Goma.
Mu Mujyi wa Goma habarirwaga abacanshuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bari muri Kivu y’Amajyaruguru, aho uretse kurinda Goma, banarindaga Umujyi wa Sake.
Bose bari barashatswe na Horațiu Potra wo muri Romania uherutse gutabwa muri yombi n’igihugu cye.
Hari kandi abandi bacanshuro 20 bo mu mutwe wa Agemira wo muri Bulgaria.