banner

Abacungagereza 27 bakurikiranyweho ibyaha birimo gusaba ruswa, gutorokesha abafungwa no kunyereza umutungo

Inkuru yagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu minsi ishize, ni igaragazaga abacungagereza 135 bari bafungiwe mu kigo cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) gishinzwe imyitwarire, giherereye mu karere ka Rwamagana, aho byamenyekanye ko bari bakurikiranyweho amakosa y’imyitwarire mibi yabaranze mu kazi kabo.

Nyuma y’uko byari biri kuvugwa cyane ko aba bacungagereza bari bafunzwe, RCS yasobanuye ko itabafunze nk’uko byavugwaga, ahubwo ko bari bari gukurikiranwaho amakosa y’imyitwarire mibi kandi bakaba baragombaga guhabwa umwanya wo kwisobanura ku byo bakekwagaho nk’uko byemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya RCS, Havugiyaramye Aimable.

Havugiyaramye yatangaje ko ko nyuma yo gusuzuma imyitwarire yabo, byagaragaye ko hari 27 muri bo bakoze ibikorwa bigize ibyaha, bagomba gukurikiranwa mu nkiko. Ucyakora ntabwo yigeze atangaza byinshi kuri ibyo byaha ariko kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024 ni bwo bamwe muri aba bacungagereza bagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abisobanuye ni batatu gusa kuko abandi basabye gusubikirwa bitewe n’uko nta babunganira mu mategeko bari bafite, imanza zabo zikazaburanishwa ku wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024. Ibyaha bakurikiranyweho byiganjemo ni ukunyereza umutungo. Bikurikiranyweho abarimo: SP Nshimiyimana Tharcise, SP Jean Bosco Habiyakare, SP Kibibi Fred, SP Uwizeye Sophie, SP Binama Justin na Ben Shyaka.

Hari kandi abakurikiranyweho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo bafite barimo: Olivier Nshimiyimana, Gafishi Vincent, Sibomana Céléstin, Karemera David, Mugwaneza Fulgence, Manzi Fred na Mugwaneza Jean Baptiste.

Hari kandi CIP Eric Niyitegeka ukurikiranyweho icyaha cyo gufasha imfungwa cyangwa umugororwa gutoroka, Nkurunziza Adonia ukurikiranyweho icyaha cy’iyezandonke, SSP Egide Harelimana ukurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije amategeko ndetse na Habyarimana Thomas ukurikiranyweho gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, Ubushinjacyaha bwabanje gusobanura uko ibyaha bubakurikiranyeho bwemeza ko byakozwe na batatu muri bo, mu bihe bitandukanye, ariko ku ruhande rwabo bahakanaga ibyo baregwa.

Bwagaragaje ko SP Nshimiyimana akurikiranyweho kunyereza amakaro ya gereza ndetse na Languette zifashishwa mu bwubatsi bw’igisenge, byanyerejwe mu gihe hakorwaga imirimo yo kubakwa ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya RCS. Bwavuzwe ko ibishimangira ibyo byaha ari amafoto bugaragaza ubwo hafotorwaga amakaro yubakishije iwe, ngo kuko asa n’ayakoreshejwe mu kubaka iri shuri.

Inkuru Wasoma:  Uko tariki 11 mata 1994 umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wiriwe

Amakuru kandi agaragaza ko mu gihe iri shuri ryubakwaga, SP Nshimiyimana yari umuyobozi wa Gereza wungirije. Yisobanuye ko ibyo bikoresho yabyiguriye ubwo yari agiye kubaka kandi ko ku isoko amakaro asa ku buryo atari kwita ku kureba amabara gereza yaba yarakoresheje ngo yirinde kuyagura.

Uyu Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje nubwo we yasabye ko yarekurwa kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha. Urukiko rwatangaje ko icyemezo kuri urwo rubanza kizasomwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024 saa tanu.

Undi wireguye ni Olivier Mwiseneza ukurikiranyweho kudasobanura inkomoko y’umutungo. Aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha akekwaho gishingiye ku kuba afite imitungo myinshi ugereranyije n’umushahara ahembwa. Bwagaragaje afite inzu ebyiri zimubaruyeho, ibibanza 11 ndetse n’inka esheshatu adashobora gusobanura inkomoko yabyo bitewe n’umushahara kuri ubu yari agezeho kuko yahembwaga ibihumbi 104 Frw ku kwezi.

Mwiseneza yagaragaje ko iyo mitungo irimo iyo yiguriye biturutse ku nguzanyo yasabye muri banki, harimo kandi imitungo yaguzwe n’abo mu muryango we bari hanze y’igihugu, bakayimwandikaho we na murumuna we. Inka yo ngo yayikomoye ku mpano yahawe mu 2017 n’umuvandimwe we y’inka ihaka.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo Mwiseneza avuga nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso bifatika abitangira, bumusabira gufungwa by’agateganyo mu kwirinda ko yatoroka ubutabera.

Umwunganira mu mategeko yasabye Ubushinjacyaha kwerekana aho bukeka ko yaba yarakomoye uyu mutungo, na cyane ko ntaho yashoboraga guhurira n’imari muri RCS ngo nibura abe yaranyereje cyangwa yarahawe ruswa.

Uregwa yasabye Urukiko ko yarekurwa kuko ari umwere kandi akaba afite ikibazo cy’uburwayi amaranye igihe kinini, kugira ngo yitabweho n’umuganga kuko yari amaze amezi atanu afunzwe na RCS. Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024 saa cyenda z’umugoroba.

Ivomo: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved