Abacuruza muri carfree zone ya Rubavu baravuga bakorerwa akarengane mu guhabwa imyanya yo gukoreramo.

Abacuruza muri Carfree zone yo mu mugi wa Rubavu, baravuga ko imyanya bafite idahagije cyane cyane kuva bakwimuka bakaza ahitwa kuri RABAMBA, kubera ko bahagera abahawe ibibanza byo gukoreramo ahanini bagiye bahabwa n’ubundi imbere y’utubari twabo, ugasanga abakorera kure bari guhabwa abadakwiriye nk’uko babitangaje.

Bakomeje bavuga ko aho ibera ari hatoya, bakaba bakeneye ko hakorwa tombora mu gufata imyanya kugira ngo hakemurwe ibibazo bafite. Uyu ni Utango benshi bazi ku izina rya papa Utamu yagize ati” muri carfree zone dufite ibibazo byinshi, ariko igikomeye cya mbere kitubabaza, ni uko tukiza hano kuri Rabamba hari abafite utubari twinshi, rero iyo bagiye kugukatira aho ukorera, bagukatira imbere y’iwawe, noneho twebwe dukorera iriya hirya, bajya kugukatira bakagukatira impande y’ubwiherero, rero aho kugira ngo bafate twa dupapuro dutore, ahubwo usanga buri wese bamukatiye imbere n’ubundi y’aho asanzwe akorera”.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko batanyuzwe n’uburyo ibibanza byo gukoreramo bitangwa, aho kugira ngo buri wese bamuhe imbere y’iwe ahubwo bafate udupapuro maze batombore, kuburyo buri wese azanyurwa n’aho yahawe bitagaragayemo ibisa n’akarengane. Hari n’abavuga ko imyanya yo gukoreramo ari mito kuburyo byaba byiza hongerewe, yewe hari n’abavuga ko hari amafranga bishyura y’isuku, amazi n’umuriro ariko bikarangira aribo babyiyishyuriye.

Undi yagize ati” ibijyanye n’ibibanza baduha byo gukoreramo, hari igihe baguha nka metero 10, ariko mu kanya bakaza kubihindura ugasanga usigaranye metero nk’umunani cyangwa zirindwi, kuburyo uteramo ameza nk’abiri ikibanza kigahita gishira. Bwa mbere dutanga amafranga batubwiye ko ari amafranga y’umuriro, amazi ndetse n’isuku, ariko byose ubu turabyiyishyurira”.

Bamwe mu bakorera hafi ya carfree zone bavuga ko bashimishijwe n’iyi gahunda ya leta yaje yo kwidagadura, gusa bakavuga ko babangamirwa n’ingano y’imiziki iba iri ahangaha kuburyo bibaye byiza bajya bayigabanya.

Inkuru Wasoma:  Amagambo abiri Prince kid yavugiye m’urukiko agatuma abantu bagira agahinda kubwe.

Asubiza ibi bibazo, Niyonsaba Dieudonne umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu, yavuze ko barimo gushaka ibisubizo cyane cyane mu gushaka ahantu ha nyaho iiy carfree zone yakwagurirwa, naho ku bijyanye n’umuziki ubangamira abari hafi, avuga ko bahisemo gukoresha umuziki ahantu hamwe, bitari ngombwa ko buri wese agira umuziki we. Source: btn tv.

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Inkuru Wasoma:  Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Asubiza ibi bibazo, Niyonsaba Dieudonne umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu, yavuze ko barimo gushaka ibisubizo cyane cyane mu gushaka ahantu ha nyaho iiy carfree zone yakwagurirwa, naho ku bijyanye n’umuziki ubangamira abari hafi, avuga ko bahisemo gukoresha umuziki ahantu hamwe, bitari ngombwa ko buri wese agira umuziki we. Source: btn tv.

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved