Abakora ubucuruzi muga centre ka Rukomo mu karere ka Gicumbi baratabaza kubwo kubangamirwa n’umucuruzi mugenzi wabo witwa Habimana Jean Baptiste ubahoza mu nzego avuga ko bamwiba kandi ababeshyera, aho banavuga ko aya makuru ayavana mu bapfumu.
Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko uyu Habimana adahwema kubabeshyera ko bamwiba amafranga bakaba barimo nonkugaba igico cyo kuzamwica, bigatuma babahozaho ibirego bidashira ndetse n’ama telephone abatera ubwoba. Mukahakizimana Olive, ni umwe mu bacuruzi bashyirwa mu majwi ndetse akanahora ahamagazwa mu nkiko, kugeza ubwo ageze ku rwego rwo kwishinganisha nk’uko yabitangarije btn dukesha iyi nkuru.
Yagize ati” mpohoterwa n’umuturanyi cyane bikabije, ajansereza, akansebya ntahantu nabasha kugera kubera we, akambeshyera, ngo nateye imodoka ye amabuye, akansereza avuga ko nshaka kumwica, ko natanze amafranga nkaziha ba mayibobo ngo bazamwice, bakaba bari gushaka abandi bo gufatanya kuzamwica, rwose ndatabaza inzego kuko ndabangamiwe cyane, kuko mudugudu arabizi, akagari karabizi, rwose naratabaje nta nahamwe ntatabaje ariko ntibashoboye gukemura ikibazo cya njye, nta hantu na hamwe mfite narega”.
Usibye ibivugwa na Olive, abandi bacuruzi bakomeza bavuga ko uyu mucuruzi akomeje kubabangamira cyane bikomeye kandi ashingiye ku kuba atanga abatangabuhamya b’aba mayibobo, ngo ndetse n’imyumvire y’ibyo akura mu bapfumu. Undi muturage yagize ati” twebwe iyo turebye tubona ashaka gukurura amatiku mu bacuruzi. Kuko niba turi abacuruzi barenga 100, ugasanga afitanye ikibazo na kimwe cya kabiri cy’abacuruzi, bigaragaza ko ikibazo ari we Atari abacuruzi, kuko uba usanga avuga runaka, uwamyibye amafranga, ushaka kumwica, noneho bikagaragara afata mayibobo ndetse n’abakarasi akaba aribo bahamya ko hari abantu bashaka kumwica”.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko kandi iyo bari mu nama y’abacuruzi, uyu Habimana yavuze yiyemera ko afite amafranga Atari makeya, bigaragaza ko ariyo aba afitiye ubwoba akajya mu bapfumu n’ibindi, kuko aba bantu azana gutanga ubuhamya nabo ni abantu badafite uko babayeho kuburyo batabura kujya aho bajya igihe bijejwe ibihembo runaka. Iki ni ikibazo gihuriweho n’abacuruzi bose, kuko abenshi bagiye bahamagarwa ko bibye amafranga Habimana, yewe hari n’umugore ngo washinjwe kuba agiye gusenya urugo rwa Habimana.
Gusa aba baturage bakomeje bavuga ko ikimuteza umurindi, ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kinyami ucumbitse mu rugo rwa Habimana, ngo ufasha Habimana gukora raporo aba bacuruzi bita mpimbano zigamije gucisha aba bacuruzi igihanga. Gusa abaturage bavuga ko nk’abantu bagamije gutera imbere, inzego z’ubuyobozi zitagakwiye kwita kuri HABIMANA ahubwo bagakwiye kumwegera kuko byanga byakunda afite ikibazo, bakamuba hafi bakamufasha bamugira inama.
Bakomeje kandi bavuga ko iki kibazo cyari kinasanzweho umuyobozi wa mbere w’akagari yari asanzwe akizi azi ko ari n’amatiku ariko akabica amazi, gusa uwamusimbuye ubu ngubu wanabishyizemo ingufu babona we abikaza cyane akanabishyigikira ari uko aba kwa Habimana, bavuga ko nta kundi byanga byakunda yakwitwara. Umunyamakuru ashatse kumenya icyo Habimana avuga kuri iki kibazo, ntago yabashije kuboneka, gusa Jeannete umugore we yavuze ko koko abandi bacuruzi bigeze gucura umugambi wo kwivugana umugabo we Habimana, kandi iki kibazo kikaba kiri mu butabera.
Ati” nukuvuga ngo ikibazo cyo kumwica cyaturutse ku kibazo cy’inzu twaguze muri cyamunara, habamo uwashatse kuturega ashaka kuduhuguza ibyo twaguze muri cyamunara, rero mukuburana twashyizemo bank ngo abe ariyo iburana ibyo twaguze muri uwo mutungo, niho nkeka rero ibyo bintu byaturutse”. Jeannete yakomeje avuga ko hagomba gutegerezwa imanza zikazarangira kuburanwa ubundi bigacira ibyo bibazo byaba birimo.
Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, yavuze ko uyu Habimana bari basanzwe bamuzi nk’umucuruzi ariko amakimbirane afitanye n’abacuruzi batari bayazi, akaba ariyo mpamvu bagiye kubikurikirana.