Abacuruzi bapfunyikira abakiriya ibiribwa mu mpapuro zanditseho bakanakoresha garafezi bahawe gasopo, babwira ibyo bemerewe gukoresha

Hirya no hino mu gihugu, mu maguriro (Alimantation) cyangwa za Butike, haboneka abagipfunyikira abaguzi mu mpapuro zakoreshejwe, aho akenshi usanga zandikishijeho ikaramu, nyuma yo gupfunyikira abakiriya bagateraho n’utwuma duteranya impapuro (Garafezi).

Akenshi izo emballage ziba zikoze mu makaye y’abanyeshuri yashaje, mu mpapuro bakoreyeho ibizamini by’ishuri, mu ndangamanota z’abo n’ibindi, umukiriya agatahana akanyamuneza avuga ko ahawe serivise nziza nyamara atazi ko ubuzima bwe bushyizwe mu kaga.

Icyo gifuniko cyanditseho, ndetse n’utwo twuma bafungisha, ni kimwe mu bishobora gutera ingaruka umukiriya waje akugana akwizeye. Gupfunyika mu gifuniko cyanditseho no gufungisha utwo twuma, ni kimwe mu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, nk’uko Ndahimana Jerôme, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) yabitangarije KigaliToday dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Buriya uyu muti w’ikaramu (wino), urwo rupapuro rwaciye ahandi hantu hatandukanye, ntabwo uba uzi ikiriho, gusa tubyumve neza gupfunyika ntabwo bibujijwe, uguze umufuka w’umuceri cyangwa isukari w’ibiro 50, uzagenda ubona abantu bashaka ikiro kimwe, ariko ni byiza gukoresha emballage zitigeze zikoreshwa.”

Inkuru Wasoma:  Gitifu w’Umurenge ukekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 700 Frw yatawe muri yombi

Ndahimana yatanze urugero no ku macupa bapfundikiramo inzoga, avuga ko gupfundikira inzoga muri ariya macupa bisaba kuyasukura cyane, kugira ngo umwanda aba afite utanduza abantu. Ati “Buriya iyo abantu bamaze kunywa inzoga ntabwo icupa baba bacyitaye ko rizongera gukoreshwa, barikoresha mu bintu bitandukanye, bashyiraho za buji, bakaguriramo za peteroli, amavuta, ntabwo baba bitaye ku isuku yaryo, ziriya emballage zikoze mu mpapuro nazo niko ziba zimeze, ntabwo ushobora kumenya icyavuyemo.”

Uyu mukozi wa RSB yavuze ko ibi n’ubwo bikunze gukorwa n’abantu benshi nyamara bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu. Yagize ati “Njya nzibona nanjye, uratuma umwana akantu kuri butike ukabona akazanye mu mpapuro zanditseho kandi mu buryo abenshi batazi bibagiraho ingaruka mu buzima bwabo.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved