Abadepite 16 bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa bisi barimo bajya muri Kenya mu mikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC).
Iyi mikino ya East African Community Inter-Parliamentary Games, iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Mombasa.
Uretse abo Badepite 16 bakomerekeye muri iyo mpanuka, hari n’abandi bakozi b’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania bari muri iyo modoka na bo bakomeretse ndetse n’umushoferi wari uyitwaye, ku buryo muri rusange hakomeretse abantu 19 nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Police mu gace ka Dodoma aho impanuka yabereye witwa RPC George Katabazi, wavuze ko iyo mpanuka yabaye saa munani z’amanywa uyu munsi tariki 6 Ukuboza 2024.
RPC George Katabazi yavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo iyo modoka yari itwaye Abadepite ba Tanzania yagonganaga n’ikamyo itwaye amabuye yavaga ahitwa Morogoro yerekeza mu Mujyi wa Dodoma.
Yagize ati, ”Impamvu yateye impanuka ni uko umushoferi w’imodoka yari itwaye Abadepite n’abandi bakozi b’Inteko Ishinga Amategeko, atubahirije amategeko y’umuhanda agenga ibyo kunyuraho kw’ibinyabiziga, bituma anyura ku kinyabiziga nabi agongana n’ikamyo yari irimo iva mu kindi cyerekezo”.
RPC Katabazi yavuze ko uwo mushoferi wari utwaye iyo bisi y’abadepite yahise atabwa muri yombi na Polisi akurikiranyweho guteza impanuka, ariko yongeraho ko abo bayikomerekeyemo batameze nabi cyane.
Yagize ati, “Barimo kwitabwaho n’abaganga mu mu Bitaro bya Benjamin Mkapa Hospital no mu Bitaro bya Dodoma Regional Referral Hospital ndetse no muri Uhuru Hospital”.
Yakomeje agira ati, “Ndasaba abantu bose kujya bubahiriza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda kugira ngo bashobore kwirinda impanuka akenshi ziteza impfu z’abantu, abandi bagakomereka n’imitungo myinshi ikangirika. Abashoferi bagomba kujya birinda uburangare, bakitwararika mu muhanda”.
Ikinyamakuru The Nation dukesha iyi nkuru cyanditse ko, RPC Katabazi yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Polisi ya Dodoma itazigera yihanganira umushoferi utwara ikinyabiziga mu muhanda atubahiza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda.