Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika [PAP] bakomoka mu bihugu 12 bagaragaje ko intambara imaze imyaka itatu ishyamiranyije Ukraine n’u Burusiya igirwamo uruhare n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birwanya u Burusiya.
Babitangaje ku wa 15 Ukuboza 2024, mu ruzinduko batumiwemo n’u Burusiya basura Umujyi wa Donetsk wahoze wiganjemo inganda n’ibindi bikorwa by’ubushakashatsi bya Ukraine ariko ubu wigaruriwe n’u Burusiya kimwe n’agace ka Donbas kagize Uburasirazuba bwa Ukraine.
Abadepite basuye Repubulika y’Abaturage ya Donetsk bakomoka muri Ethiopia, Zambia, Mozambique, Tanzania, Malawi, Sudani y‘Epfo, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Somalia n’Ubwami bwa Eswatini.
Russia Television yanditse ko aba badepite batahuye ukuri kuvuye mu baturage bo mu Burusiya.
Depite Miles Sampa ukomoka muri Zambia ati “Abaturage ba Donetsk bihitiyemo kuba Abarusiya. Ibintu byinshi byangijwe n’intambara ariko abaturage b’u Burusiya n’aba Donetsk biyemeza kongera kwiyubakira umujyi.”
Visi Perezida wa kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika Ashebir Woldegiorgis Gayo ukomoka muri Ethiopia, yavuze ko kuba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byivanga muri iyi ntambara ari byo bituma ibibazo birushaho kwiyongera.
Ati “Turabizi ko u Burusiya na Ukraine ari ibihugu by’abavandimwe, iyi ntambara yenyegezwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi iri kurema urwango hagati y’ibihugu by’ibivandimwe.”
Yongeyeho ati “Twe nk’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika duhagaze ku gitekerezo cyacu cyo gushyigikira u Burusiya no kurinda abaturage bo muri iki gice cy’u Burasirazuba [bwa Ukraine].”
Uyu mudepite yasabye Ukraine kwitandukanya n’ibihugu bivuga ko biyishyigikiye mu ntambara kuko ari byo biteza ikibazo.
Guverineri wa Leta ya Donetsk, Denis Pushilin yagaragaje ko hakenewe ubumwe bunyuze mu miryango itandukanye irimo na BRICS, kandi ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitazashobora kubusenya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yagaragaje ko Abadepite ba PAP ibyo bakoze ari ugukwirakwiza icengezamatwara ry’u Burusiya no kuvongera ubusugire bwa Ukraine.
Ukraine ishyigikiwe cyane na Amerika n’ibihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa, u Bwongereza, u Butaliyani na Canada ndetse ni byo bihugu biyiha intwaro nyinshi yifashisha mu ntambara.