Abadepite bo mu ishyaka rya Perezida bahawe imodoka zihenze bikekwa ko ari ruswa itanzwe kubera impamvu yagaragajwe

Abadepite bo mu ishyaka rya Felix Antoine Tshisekedi riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahawe imodoka zihenze ziri mu bwoko bwa ‘Jeep’, icyakora ntabwo byakiriwe neza n’abantu benshi dore ko ngo bazihawe mu gihe hari hagiye kuba amatora y’Abasenateri, ba Guverineri na ba Visi Guverineri.

Iri tangwa ry’izi modoka ryamaganiwe kure na Sosiyete sivile yo muri iki gihugu, ndetse Radio RFI yatangaje ko izi modoka zahawe Abadepite bo mu Ntara ba Kinshasa, abo bakaba ari abatowe bo mu ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi. Nyuma y’iki gikorwa kandi ibi ntabwo byarekeye aho, kuko izi modoka zafashwe nka ruswa mu maso ya Sosiyete sivile yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo bikaba byatumye inzego z’umutekano zitangira iperereza ku bijyanye nazo.

Ni mu gihe kandi ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri RDC, ngo cyafashe imodoka nyinshi zo mu bwoko bwa Jeep, ndetse gifunga abakozi benshi bo mu nzego z’umutekano harimo n’umupolisi umwe. Uwo mupolisi yari arinze imodoka zibitse mu nyubako y’ahitwa Gombe muri Kinshasa, muri metero nkeya uvuye ahari icyicaro gikuru cya Polisi.

Ubwo icyo kigo cyafataga izo modoka, ngo nticyari kizi ko zituruka mu ishyaka riri ku butegetsi, ariko Umunyamabanga Mukuru waryo, Augustin Kabuya, aza gusobanura ko ari imodoka zifatwa nk’agahimbazamusyi ko gutera umwete ndetse n’umuhate abo Badepite batowe, kugira ngo barusheho gukora batekanye, kuko bamwe muri abo batowe wasangaga batega za Taxi cyangwa se za moto

.

Ku rundi ruhande kandi, Sosiyete sivile yatangaje ko ibyo uwo Munyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS yasobanuye bitumvikana, ndetse ko iyo ari ruswa ku Badepite bo mu Ntara ba Kinshasa, mu gihe amatora agiye kuba. Yibukije kandi ko na Perezida Félix Tshisekedi ubwe yamaganye imikorere mibi y’ubutabera ndetse atanga ibwiriza ryo gukurikirana aho ruswa yaba igaragara hose.

Inkuru Wasoma:  Ku nshuro ya 5 wa mugore ukurikiranweho kwica Akeza abereye mukase atanze imbogamizi urubanza rurasubikwa

Inkuru Wasoma:  Basanzwe mu rugo rw’umuvuzi gakondo baboheye amaboko inyuma

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved