Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, imodoka yarimo abakunzi ba APR FC berekezaga muri Tanzania, yakoze impanuka ubwo bari bageze i Nyagasambu ho mu Karere ka Rwamagana. https://imirasiretv.com/umugabo-wimyaka-40-yaguwe-gitumo-ashaka-kwica-umwana-wimyaka-8/

 

Ni mu gihe ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino wa CAF Champions League ugomba kuyihuza na AZAM FC yo muri Tanzania mu mpera z’icyumweru. Gusa bamwe mu bakunzi bayo biyemeje kugenda hakiri kare, bagiriye ikibazo mu nzira bari kwinjira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, aho imodoka yari ibatwaye yakoze impanuka batanu mu barimo bagahita bakomereka.

 

Abo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kanombe, abasigaye bahindurirwa imodoka inshuro ebyiri kuko iyo bahawe nyuma yo gukora impanuka na yo yagize ikibazo cy’amatara irahindurwa. Abafana ba APR FC berekeje i Dar es Salaam aho ikipe yabo izakinira na Azam FC, ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024 saa Kumi n’imwe, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League. Biteganyijwe ko ikipe yabo izava i Kigali ku wa Gatanu. https://imirasiretv.com/umuhungu-wa-gen-mubarakh-muganga-agiye-gukinira-as-kigali-nyuma-yuko-byanze-muri-apr-fc/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved