Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho iyi nkuru ya Mukeshimana Emerithe wamenyekanye nk’umuvugabutumwa mama Charlene ndetse na Ntakabanyura Claude wahoze ari umugabo we, wari umaze kwerekana ku mugaragaro umukobwa mushya bagiye kubana amaze kumwambika impeta maze bigateza impaka nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mukeshimana uzwi nka mama Charlene ubusanzwe afiye YouTube channel ye akoresha ashyiraho anabwiriza ijambo ry’Imana, ariko kuva ubwo umugabo we yakwambika impeta undi mukobwa yabaye nk’uhindura ibiganiro kuburyo asigaye akoreraho n’ibiganiro bisanzwe, ariko ahanini akavuga ku buzima bwe n’umugabo we ndetse n’abana.
Atangira gukora ibiganiro yagaragazaga ko kuba umugabo we agiye gushaka undi mugore abishyigikiye, cyane ko batanakundanaga nubwo babyaranye abana batanu, ariko nanone agakomeza gukora ibiganiro byumvikana nk’aho birimo intyuro abwira umugabo we, ndetse yewe buri gihe agakora ikiganiro ntabure kuvugamo umugabo we.
ASABA KU MUHANDA KANDI YARIZE KAMINUZA MU BURUSIYA. YARI MUBANYESHURI BA MBERE MU RWANDA
Mu biganiro byinshi amaze iminsi akora avuga ku mugabo we, abakunzi be cyane cyane abamukurikira kuri channel ye ntago babuze kumubwira ko bamukunda cyane, kubera ko ari intwari, ariko uko akomeza kubikora bakagaruka bamubwira ko wagira ngo afite ikibazo, barebeye ku kuntu wagira ngo umugabo we kuba yashaka biri kumutesha umutwe akaza kubivugaho buri kanya, kugeza n’aho yavuze ko yamusinyiye impapuro zimwemerera gushaka.
Bimwe mu bitekerezo abantu bagiye bamuha mu gasanduku k’ibitekerezo kuri channel ye, Maman shine yagize ati” Mama Charlene ndagukunda ariko ukuntu uri kwigaragaza muri iyi minsi umugabo wawe ashaka gukora ubukwe biragaragara ko wafushye cyane cyane wamupfiriye pe kandi abantu bahita babona ko byaguteye depression. Reka gukomeza kuvuga ku mugabo wawe ntago ari byiza, bigaragara nabi muhe amahoro uceceke, ntago ubona ko we yicecekeye? Bizatuma abantu bagufata nk’umurwayi wo mu mutwe”.
Mukandayisenga Nassila yagize ati” ahubwo wataye umutwe, warekeye aho kumuvuga? Ibi bigaragaza ko wafushye. Nta yindi nkuru iri ku munwa wawe? Uwo mugabo muhe amahoro.’’
ABATARISANGA GROUP yagize ati” wavuze byinshi bigaragaza ko uri umugore ushoboye, ariko kuri ubu uri kuvuga byinshi by’uko witwaye uri kugaragaza ko utishimye pe! Amarangamutima ari kubigaragaza nta nubwo urimo kwiyitaho wananutse. Inama va ku mbuga nkoranyambaga ureke kwiteza rubanda uceceke ujye mu cyumba ubwire Yesu umubwize ukuri uko wiyumva niwe womora ibikomere.’’
Akimana Christine yagize ati” ndagukunda pe, ariko biragaragara ko wafushye, kuvuga ko wamwandikiye umwemerera gushaka n’ubundi ntago wari kumubuza kuko ntago mwasezeranye.’’
Abafana bose bigaragara ko bamukunda, ariko abenshi bahurizaga ku kuntu agaragara nk’aho gushaka kw’umugabo we kwamutesheje umutwe akaba afite no gufuha, bamugira inama yo gusa n’ubyirengagije byose ndetse akareka gukora ibiganiro bivuga kuri Ntakabanyura ku mbuga nkoranyambaga ahubwo agafata umwanya byose akabitura Imana.
Umugore mwiza ukuntu yabaye, nyuma y’imyaka ibiri ari kuborera mu nzu