Abafana bari baguze amatike y’umukino wa Houston Dynamo na Inter Miami basabye ko basubizwa amafaranga yabo bamaze kumenya ko Lionel Messi atagaragara muri uyu mukino.
Mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, ni bwo hateganyijwe umukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umukino ugomba kubera mu mujyi wa Houston ku kibuga cya Shell Energy Stadium, aho abafana benshi bari bamaze kugura amatike yo kuzajya kuwureba ariko biganjemo abashaka kubona Lionel Messi imbonankubone.
Ibi byahise bihurirana n’uko Umutoza wa Inter Miami, Gerardo Martino, atifuje gukinisha uyu rutahizamu kuri uyu mukino, kuko ari gutegura undi uzamuhuza na Cavalier SC mu irushanwa rya CONCACAF Champions Cup.
Kudakinisha uyu mukinnyi kwatumye abafana benshi basaba gusubizwa amafaranga yabo, aho kugira ngo bazakurikirane umukino utarimo Lionel Messi.
Mu butumwa Houston Dynamo igomba kwakira umukino yatangaje, yasabye abafana kwihangana kuko ibyabaye nta burenganzira bwo kubihindura ifite, ariko mu mikino ikurikira izoroshya uburyo bwo kwinjira ku mikino mu rwego rwo kubashumbusha.
Kutitabira uyu mukino kwa Lionel Messi kurashyira ku gitutu kuri Houston Dynamo, cyo kuba ku mukino ukurikira izinjiriza ubuntu.
Si ubwa mbere ibi bibaye kuko no mu mwaka ushize wa 2024, abafana bavugirije induru uyu Munya-Argentine kuko atagaragaye mu mukino wa gicuti wahuje Ikipe ya Hong Kong XI na Inter Miami, ndetse bamwe basaba gusubizwa amafaranga bari bishyuye.