Abafana n’abakunzi ba Rayon sports bagiye kwigurira umunya Uganda wigeze kuyifasha mu gikombe cy’amahoro

Ikipe ya Rayon sports yamaze gushyiriraho abafana ndetse n’abakunzi bayo uburyo bwo kwigurira umukinnyi w’umunya Uganda Joackin Ojera kugira ngo yegukanwe n’iyi kipe. Hakenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 25frw. Ni nyuma y’uko uyu Ojela yakiniye ikipe ya Rayon sports igice cy’umwaka w’imikino 2022-2023 akayifasha kwegukana igikombe cy’amahoro.

Ayo mafaranga miliyoni 25 harimo ayo kugura umwaka w’amasezerano afitiye ikipe ya URA yo muri Uganda yaje aturukamo nk’intizanyo. Iki kikaba ari igitekerezo cyagizwe n’abafana mu rwego rwo gufasha ubuyobozi mu kugura abakinnyi, ubuyobozi nabwo bushyiraho uburyo bwo kubikora hakoreshejwe imbuga iyi kipe isanzwe ikoresha.

Umufana wa Rayon sports uri mu Rwanda ushaka kugira uruhare muri iki gikorwa cyo kugura uyu mukinnyi akanda *702*1# mu gihe abari mu mahanga bo bakoresha 0786859195 ibaruye kuri Association Rayon sports.

Inkuru Wasoma:  Urutonde rwa FIFA rwagaragaje ko ntacyahindutse kuri ruhago y'u Rwanda

Inkuru Wasoma:  Abantu batandatu bakekwaho gukomeretsa abafana ba APR FC batawe muri yombi na RIB.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved