banner

Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bari mu gihirahiro

Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA muri Kenya bari mu gihirahiro nyuma y’aho basigaye bahabwa ibinini bizabamaza ukwezi kumwe gusa, mu gihe mbere babahaga ibizamara amezi atandatu.

Gahunda yo gutanga ibinini by’ukwezi kumwe ku barwayi ba SIDA muri Kenya yatangiye ubwo Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangazaga ko abaye ahagaritse mu gihe cy’iminsi 90 Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyatangaga inkunga y’iyi miti.

Inzego z’ubuzima muri Kenya n’abakozi ba USAID batangaje ko mu bubiko bafitemo imiti myinshi ariko hadatanzwe inkunga itabasha kugezwa ku mavuriro ngo igezwe ku baturage.

Alice Okwirry wamenye ko yanduye agakoko gatera SIDA mu 2008, ubu akaba anywa imiti we n’umukobwa w’imyaka 15, yagize ati “ubu noneho natangiye kubona urupfu runsatira.”

Uyu mubyeyi yabazaga umwana we ati “uramutse ubonye imiti itongeye kuboneka?” aramusubiza ati “ni wowe nishingikirijeho mama”.

Mu minsi ishize Amerika yatangaje ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA itari mu byahagaritswe ariko sisiteme yo kwishyura muri USAID ishami rya Kenya yarahagaze kuva icyemezo cyo guhagarika iki kigo cyafatwa, bivuze ko ibigo byafasha kujyana iyo miti bikoze bitakwishyurwa.

Inkuru Wasoma:  Iran yashwishurije Trump ushaka kuyibuza gukora intwaro za kirimbuzi

Reuters yanditse ko Amerika itigeze itanga uburenganzira bwo gukoresha amafaranga ateganyirijwe gukwirakwiza muri Kenya hose imiti igabanya ubukana bwa SIDA n’ibindi bikoresho byamaze kugezwa mu bubiko.

Inyandiko za Leta ya Kenya zerekana ko hakenewe miliyoni 10$ ngo iyo miti igere ku baturage bose igenewe.

Mu bubiko bwa USAID muri Kenya harimo uducupa miliyoni 2,5 tw’imiti igabanya ubukana bwa SIDA, ibikoresho ibihumbi 750 bapimisha agakoko gatera SIDA, n’imiti ibihumbi 500 ya malaria.

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yijeje ko igiye gushaka amafaranga ku buryo mu byumweru bibiri cyangwa ukwezi iyi miti yose yagezwa ku mavuriro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!