Abaturage ndetse n’abayobozi bo mu karere ka Huye baravuga ko nta cyizere bafite ko abantu batandatu baguye mu kirombe bazaboneka, aho hashize icyumweru kirenga abo bantu baguye muri icyo kirombe. Umuseke dukesha iyi nkuru ubwo bajyaga ahabereye ibi byago mu mudugudu wa gasaka, akagari ka Gahana Umurenge wa Kinazi bahasanze bamwe mu baturage babuze ababo muri iki kirombe.

 

Umugore witwa Marie Nyirabagenzi ufite abisengeneza be babiri bashakishwa muri iki kirombe, yavuze ko ari agahinda gakomeye cyane, kuko ngo bategereje imirambo baranayibura bifuza ko byibura iyo inaboneka bakayishyingura. Yavuze ko nta cyizere gihari ko abisengeneza be b’impanga bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mirambo yabo byibura izaboneka.

 

Nyirabagenzi yavuze ko kubura icyizere biri guterwa n’uko iminsi ibaye myinshi umubare w’abantu nk’abo bari mu gitaka  kandi imashini ntako zitagize bityo bakaba biringiye Imana yonyine. Abajijwe impamvu abari abanyeshuri baje mu by’amabuye y’agaciro, uyu mugore yasubije ko hari ubukene bwinshi muri iki gihe bityo bazaga bizeye ko hari ibikoresho by’ishuri bazahakura mubyo baburaga bakemera bakiyahura.

 

Umukecuru witwa Mushimiyimana Rebecca we yahisemo kugendana ifoto y’umuhungu we ari kumwe n’umukunzi we mu gikapu kuburyo ayereka buri wese yaba umuhisi n’umugenzi. Yagize atyi “mfite ifoto y’umuhungu wanjye, byibura bazayishyire ku mva ye bajye bayibona.”

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye nab wo bwavuze ko icyizere cyo kubona aba bantu ari ntacyo, ariko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, yavuze ko hari abamaze gutabwa muri yombi, harimo uwahoze ayobora Umurenge wa Kinazi kuri ubu uyobora Umurenge wa Huye, uwari ushinzwe ubutaka n’imiturire, gitifu w’akagari ka Gahana, SEDO wako n’umuyobozi w’umudugudu wa Gasaka nabo bakurikiranweho kuba nta makuru bigeze batanga ko hari amabuye y’agaciro ari gucukurwa, hakaba hari gukorwa iperereza ngo hamenyekanye ukuri.

 

Nubwo ubuyobozi n’abaturage nta we urerura ngo avuge ko iki kirombe kimaze imyaka ine gicukurwa, ariko abavugira mu matamatama bagiye bavuga ko ari icy’umuntu ukomeye cyane ushobora kuba ari n’umusirikare, ndetse bakanavuga ko bibaza ukuntu iki kirombe cyaba kimaze imyaka ine gikora ariko kitazwi na leta kandi hifashishwaga za moteri zitanga amashanyarazi n’umwuka wo guhumeka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.