Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda 70% ni urubyiruko

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, hatangijwe ubukangurambaga buzafasha urubyiruko rwiga muri kaminuza guhangana n’iki kibazo. Zimwe mu mpamvu zishobora gutera ibibazo bibangamiye ubuzima bwo mu mutwe, harimo amakimbirane mu miryango,imibereho ya muntu, kutanyurwa n’ubuzima umuntu abayemo n’ibindi bitandukanye.

Ibitaro byita ku buzima bw’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe Caraes Ndera, byakira abarwayi bagera kuri 260 ku munsi. Umwaka ushize byagaragayemo izamuka ry’indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe ku kigero cya 29.6%.

Hejuru ya 70% by’abarwayi byakira ni urubyiruko naho 70% muri rwo ni abafite munsi y’imyaka 25 y’amavuko, ibi bikaba benshi barabitewe no gukoresha ibiyobyabwenge. Bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali bavuga ko ari ngombwa gutinyuka kuganira kuri ibi bibazo nk’imwe mu mpamvu yo guhangana na byo.

Inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, Dr Bizoza Rutakayire uvurira mu bitaro bya Caraes Ndera ashimangira ko ari ngombwa kubwitaho kuko iyo bidakozwe neza bishobora kugira izindi ngaruka ku mubiri w’umuntu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ku bufatanye n’umuryango wa Solid Minds batangije ubukangurambaga buzamara ukwezi rugamine gufasha urubyiruko ruri muri za kaminuza guhangana n’iki kibazo.

Dr Darius Gishoma umuyobozi uhagarariye ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC, avuga ko umubare munini w’ibibazo byo mu mutwe bitangira munsi y’imyaka 25 bityo ko ari ngombwa kubikumira hakiri kare. INDI NKURU WASOMA>>> Itsinda ry’insoresore ryiyise ‘abahebyi’ ryahawe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Inkuru Wasoma:  ‘nta rukundo ruruta urwa nyina w’umwana ariko ba nyina nibo bari kubajugunya’ Umwana w’umunsi umwe w’amavuko yasanzwe yatawe mu kigega cy’amazi

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri w’I Kigali yashinjijwe na muramukazi we gushimuta umugabo we bari bagiye gusezerana kubera iby’amoko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved