Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusabiyumva yatangaje ko hakurikijwe umusaruro bisi ziherutse gutangizwa mu gutwara abagenzi ziri gutanga mu Mujyi wa Kigali, hatangiye gukorwa inyigo y’uko abafite imodoka zabo bwite bazajya baziparika ahantu runaka bagakoresha imodoka zitwara abagenzi rusange.
Dusabiyumva yatangaje ibi avuga ko nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2023 mu Rwanda hagejejwe bus 100 zitwara abagenzi rusange ziyongereye ku zindi 20 zaje mu Ugushyingo mu rwego rwo korohereza ingendo z’abaturage, mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare, izindi bus 100 zizaba zamaze kuhagera kuko byagaragaye ko zigira impinduka mu ngendo z’abaturage.
Icyakora n’ubwo izo bisi zishobora kugera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi, nta gihindutse hashobora kwiyongeraho ibyumweru nka bibiri by’igenzura rusange ubundi zigahita zishyirwa mu muhanda kugirango zitangire gutwara abagenzi.
Mayor Dusabiyumva avuga ko mu igenzura bamaze iminsi bakora basanze bisi zamaze kugera mu Rwanda hari umusaruro zirimo gutanga kuko ubu umugenzi wamaraga hagati y’iminota 45 n’isaha ari ku cyapa ategereje imodoka, ubu asigaye ahamara hagati y’iminota 15 na 30. Ndetse zikomeza gutanga icyizere ko iki kibazo cyo gutegereza imodoka gishobora gucika burundu.
Uyu muyobozi yavuze ko ubu batangiye kwiga uburyo hazashyirwaho amasaha yihariye bisi zitwara abagenzi zajya zegurirwa imihanda yazo mu gihe cyo kuva no kujya mu kazi. Bisobanuye ko hari imihanda runaka izajya inyurwamo n’imodoka zitwara abagenzi gusa nyuma y’ayo masaha imihanda ikongera gukoreshwa mu buryo bwa rusange.
Yavuze ko mu gihe ibi bizaba bikozwe abafite imodoka zabo bwite bazajya baziparika ahantu runaka bagakoresha imodoka zitwara abagenzi rusange. Nyuma bavuye mu kazi kabo bakazikura aho bazishyize zikabageza mu ngo zabo. Ibi ngo ni mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya umuvundo uterwa n’imodoka nyinshi mu gihe hakiri imihanda micye n’indi itaragurwa ndetse ngo bizagabanya n’impanuka mu mihanda.
Icyakora avuka ko nyuma yo gukora iyi nyigo, Leta yasanze ikeneye bisi byibura 305 mu Mujyi wa Kigali kugira ngo serivisi y’ubutwazi bw’ibintu n’abantu iboneke ku buryo buhagije.