Ku bufatanye bw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, hakozwe bibiliya iri mu nyandiko ya Braille, izafasha abafite Ubumuga bwo kutabona gusoma no kumva ijambo ry’Imana batarisomewe. Hari hashize imyaka 10 iyi Bibiliya yandikwa, ikaba yakozwe ku bufatanye bw’umuryango wa Bibiliya mu gihugu cy’u Budage.
Izi Bibiliya z’abafite ubumuga zigiye guhabwa imiryango y’abafite ubumuga kugira ngo bazishyikirize abazigenewe. Hari hashize igihe gito cyane abafite ubumuga bavuga ko hari akarengane bakorerwa mu nsengero nko kuba hari amagambo amwe n’amwe akoreshwa kandi atacyemewe mu Rwanda hakabaho gusesereza abafite ubumuga no kudahabwa inshingano kuri bamwe.
Dr Donatile Kanimba uri mu bafite ubumuga, avuga ko hakwiriye kurandurwa akato kakigaragara muri zimwe mu nsengero, imyumvire yo gufata abafite ubumuga nk’umuzigo igacika burundu, uku gukorerwa iyi Bibiliya bibashimishije cyane kubera ko ubu umuntu yajya imbere y’abantu akigisha abandi akoresheje iyo Bibiliya.
Jean Marie Mukeshimana uyobora ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga cya Masaka, arasaba amadini n’amatorero kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma no kwandika kuko usanga batitaweho. Yavuze ko abafite ubumuga bagihura n’ihohoterwa ribatera ibikomere bigatuma bata icyizere cy’ubuzima.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yasabye abantu kugabanya mu kanwa kabo amagambo asesereza abafite ubumuga. Yavuze ko bafite imishinga itandukanye irimo kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bashire ihungabana bahuye na ryo mu bihe bitandukanye.
Pasiteri Ruzibiza kandi yavuze ko bari gukorana n’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo nabo bazabashe kwisomera ijambo ry’Imana. Amadini n’amatorero arasabwa kudaheza abafite ubumuga kuko nabo bafite imbaraga n’ubwenge kuburyo babikoresha mu mirimo itandukanye yo mu nsengero.