Abagaba bakuru b’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi bahuriye mu nama itunguranye yafatiwemo ingamba zo kurinda umujyi wa Uvira wazengurutswe n’ingabo z’umutwe wa M23.

 

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Uvira uherereye mu birometero 26 uvuye i Bujumbura mu Burundi.

LT General Jules Banza Mwilambwe, Umugaba mukuru w’Ingabo za Congo yaje muri iyi nama avuye i Kinshasa na mugenzi we w’u Burundi, Lt Gen Prime Niyongabo, na we waje aturuka i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

 

Bivugwa ko aba bakuru b’ingabo bavugiye muri iyi nama ibintu bitandukanye birimo n’ibyemezo bikomeye, kuko banzuye ko FARDC, ingabo za Congo yihuza na Wazalendo mu gihe izo mpande zombi zari zimaze igihe zitavuga rumwe.

 

Ibyo kutavuga rumwe kw’izi mpande zombi, byaje nyuma yaho FARDC yasabye Wazalendo kuva muri uyu mujyi wa Uvira kuko ibashinja kuwutezamo umutekano muke.

 

Gusa na mbere yaho impande zombi zagiye zitumvikana, nyuma y’uko umujyi wa Bukavu n’uwa Goma byigaruriwe n’umutwe wa M23, bigatuma buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana wo kwamburwa ibyo bice.

 

Ibindi kandi byemerejwe muri ibyo biganiro ni uko Wazalendo na FARDC bategetswe kutazongera gusubiranamo, ngo kuko biteza umutekano muke mu mujyi wa Uvira.

 

Banasezeranyije impande zombi kuzohereza ibikoresho bya gisirikare bikomeye, kugira ngo bizifashe kuwurinda, mu rwego rwo kugira ngo udafatwa n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

 

Umugaba mukuru w’Ingabo za Congo yabwiye abaturiye umujyi wa Uvira ko utazigera ugwa mu biganza by’abarwanyi ba M23.

Ati: “Abantu ntibagira ubwoba, M23 ntizigera ifata umujyi wa Uvira.”

 

Wazalendo babwiwe ko bagiye kuzajya bahabwa umushahara, nubwo bashobora kudahembwa nk’uko abasirikare bahembwa.

Ati: “Wazalendo, nzabavugira bajye bahabwa amafaranga. Nubwo batahabwa ay’umurengera, ariko bajya bahabwa make make ku kwezi.”

 

Umujyi wa Uvira ni wo wahungiyemo ingabo zagiye zitsindwa n’umutwe wa M23 zirimo iz’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo.

Kuva mu mwaka wa 2023, ingabo z’u Burundi zifasha igisirikare cya RDC kurwanya M23. N’i bikorwa zinahuriramo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.