Abagabo bo mu kagali ka Nyonirima, Umurenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’abagore badukanye ingeso yo gutukana mu ruhame, aho usanga umugore atukira umugabo w’undi mu muganda cyangwa mu nama cyangwa se nanone kuka rubanda akamwandagaza ibyo bita kumukoza isoni.
Ubwo baganiraga na TV1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko iyi ngeso ikabije cyane kuburyo igeze ku rwego rw’uko abagabo basigaye bajyana abagore muri RIB kugira ngo bahanwe kuko bimaze kuba indengakamere. Urugero rumwe rw’umugore uzwiho gutukana, ni uwitwa Muhaweninama Nyirangorore, aho umunyamakuru yasanze uyu mugore ajyanwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kinigi kubera gutuka umugabo w’abandi.
Uyu mugore yari yanakorewe inyandiko mvugo n’abayobozi bo mu mudugudu avukamo bavuka ko yatutse umugabo mu ruhamwe amwitwa ‘Imbwa y’umusega’. Bamwe mu bagabo bo muri aka gace batukwa n’abagore, bavuze ko bahitao kujya kubareba, aho kwihanira ngo bakubite abo bagore.
Aba bagabo bakomeza bavuga koi bi bintu bibababaza cyane. Gusa uyu mugore wari ujyanwe kuri RIB bavuga ko yabigize ingeso, kuko hatari haciye igihe kinini atutse umukuru w’umudugudu we aho ikibazo cyakemukiye wa gifitu, guse na we akavuga ko ubwo bigeze kuri uru rwego atangiye kubona ingaruka zabyo akaba yiteguye kwisubiraho, ibutaha nihagira n’umutuka we akazaruca akarumira.
Abagabo bo muri aka gace cyane mu mudugudu wa Kansoro, bavuga ko abagore batari bake badukanye ingeso yo gutukira abagabo b’abandi mu ruhame, kugeza ubwo bahisemo kubijyana mu buyobozi, icyakora mu mudugudu wabo bashyizeho igihano cy’ibihumbi 20frw kugera ku bihumbi 50frw azajya atangwa n’umugore watutse umugabo kugira ngo niyongera kujya gutukana azatekereze ku gihano arahabwa.
Aba bagabo bakomeje bavuga ko ari igisebo kuba uri umugore ugatuka umugabo mu ruhame umwandagaza. Ni mugihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, bwana Twagirimana Innocent, avuga ko akenshi ibi biva ku businzi bukorwa, n’abagabo biyandarika ariko bakaba bagiye kubegera kugira ngo babagire inama cyane ko haba hari imiryango imwe n’imwe ibana mu makimbirane.
Ingingo y’161 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ku gutukana mu ruhamwe, ivuga ko umuntu wese utuka undi mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari musi y’ibihumbi 100frw ariko atarenze ibihumbi 200frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.