Abagabo bo mu karere ka Ngomba, Umurenge wa Rukumberi, akagali ka Rubona, bavuga ko babangamiwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, kuburyo byamaze kubarambira bamwe bagafata imyanzuro yo guta ingo zabo kugira ngo birinde.
Bamwe mu baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, bavuze ko umwanzuro wo guhunga urugo bakava mu rugo bibafasha cyane, kubera ko binabarinda kugwa mu makosa yo kuba bagira umujinya bakihanira. Umugabo witwa Nsanzintwari Jean De Dieu avuga ko amaranye imyaka 28 n’umugore we, mbere yo kumuta akigendera akaba yaramuhohoteraga.
Yagize ati “Tumaranye imyaka 28, yaje kugira gutya anca inyuma afatirwa mu cyuho na mugenzi we w’umugore, bararwana, umugore turarana iminsi 2 ampisha ko icyo kibazo yakigize.” Avuga ko nyuma yaje kubimenya haba amakimbirane hagati yabo kubera ko umugore yaje no kumukubita amukomeretsa mu mutwe. Ati “muri ayo makimbirane yarahubutse arankomeretsa, nahisemo rero kwishakira umutekano ubu ndacumbitse.”
Si uyu mugabo gusa, kuko iki kibazo agisangiye n’abandi, aho biyemerera ko bakubitwa n’abagore babo, utinze gutaha we bikaba ibindi bindi, kubera ko asanga umugore yamaze gukinga, gusa ku rundi ruhande aba bagabo bashyira imbere abagore bajya mu tubari ko ari bo bari ku isonga mu kubahohotera.
Umugabo umwe yagize ati “gukubitwa? Twese turakubitwa, tuzizwa uburinganire.” Aba bagabo bakomeje bavuga ko ikibazo kibaho nanone ari uko iyo bagerageje kuvuga abagore babakangisha kubateza ubuyobozi, iyo ikaba inzira imwe nkuru ituma bahitamo gufata inzira bakigira gucumbika basize ingo zabo.
Umwe mu bagore yavuze ko koko abagabo batababeshyera, ariko ikibazo kibaho ari uko iyo basomye ku gacupa bamaze kugahaga ntawibuka ko ari umugore cyangwa se umugabo, bagahera ko baduka mu bagabo babo.
Aba bagabo bakomeza bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwarushaho kwegera abagore kubera ko hari abumvise nabi ihame ry’uburinganire. Umwe yagize ati “uburinganire turabwemera, ariko uburinganire bwo kumva umugabo akubitwa murugo rwe bwo ntabwo burimo.”
Nsanzintwari yakomeje avuga ko uburinganire bwafashwe nabi, atanga urugero avuga ko umugore we wamukomerekeje iyo aba ari we wamukomerekeje kuri ubu byanga byakunda aba ari muri gereza, abonera ho kuvuga ngo ‘ubwo ibyo rero birumvikana ko umugabo n’umugore ku buryo bw’amategeko, basumbana’.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi, Mugabo Daniel, yavuze ko iki kibazo batari bakizi, ariko abagabo baba barahuye na cyo babegera bakabafasha. Si ubwa mbere abagabo bagaragaza ko bahohoterwa n’abagore babo, ariko bakagira impungenge z’uko ntacyo babikoraho, kuko mu duce dutandukanye tw’igihugu abenshi bavuze ko bahohoterwa n’abagore bitwaje uburinganire, cyane cyane mu karere ka Musanze.