banner

Abagabo b’Abanyarwanda barenga ibihumbi 18 ni abatinganyi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko abagabo baryamana n’abagabo bagenzi babo mu Rwanda bangana na 18,100, kikavuga kandi ko ubwandu bwa SIDA buri hejuru. Ibi byatangajwe ubwo mu ntara y’Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virus itera SIDA.

Dr. Ikuzo Basile, umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagaragaje ko abangana na 6% ku rwego rw’igihugu abaryamana bahuje igitsina ari bo banduye SIDA. Abaryamana bahuje igitsina banduye SIDA ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba ni 10.4%.

Inkuru Wasoma:  Ushyira amafoto n’amashusho agaragaza ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga ashobora kujya afungwa imyaka 3 mu Rwanda

Muri rusange, abagabo 2,287 bo mu Burasirazuba baryamana bahuje ibitsina banduye SIDA mu bagabo 18,100 bo mu gihugu cyose. Yagaragaje kandi ko abantu 218,314 ari bo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, muri bo 49,505 bakaba ari abo mu Burasirazuba.

Dr. Ikuzo akomeza avuga ko ubwandu bwinshi buri kwiganza cyane mu rubyiruko aho ngo byibura abakobwa bafite kugeza ku myaka 24 bagite ibyago byinshi byo kwandura. Ubusanzwe ishyingirwa ry’umugore n’umugabo ni ryo ryemewe n’amategeko y’imibanire mbonezamubano mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved