Abagabo bane bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango barakekwa kwicira mugenzi wabo mu muhuro w’Ubukwe, witwa Niyigaba Jaques wari ufite imyaka 24 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Kigabiro mu Murenge wa Mbuye muri aka Karere ka Ruhango.
Bamwe mu baturage babonye uko yishwe bavuga ko uyu Niyigaba Jacques yajyanye mu muhuro na bagenzi be bane w’umuturanyi wari ufite ubukwe bw’umwana we. Abo baturage bavuga ko basohotse muri uwo muhuro barwana, batangira kumukubita umwe muri bo amukandagira mu nda kugeza apfuye.
Umwe muri aba yagize ati “Nabonye uwitwa Majyambere ariwe umusigarana abandi bahise bahunga.”
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Floribert, aho yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Niyigaba Jacques bayamenye, gusa ngo abakekwaho iki cyaha batamwiciye mu muhuro ko uru rugomo rwabereye hanze bawuvuyemo. Ati “Uwo muntu yapfuye koko, birakekwa ko ari urugomo yakorewe na bagenzi be bari kumwe bavuye mu muhuro.”
Gitifu Muhire avuga ko abashinjwa iki cyaha bafashwe bakaba bajyanywe kuri Stasiyo ya RIB mu Murenge wa Byimana kugira ngo hakorwe iperereza. Umurambo wa Niyigaba Jacques wajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gusuzumwa.