Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwatangaje ko bikomeje guhangana n’ubusambanyi bukorerwa abana, aho bwavuze ko mu mwaka wa 2021/22 abagabo bagera kuri 17 bakatiwe n’inkiko, ariko ikibabaje kurushaho nuko abagabo bane basambanije abana babo bakabatera inda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe Uwamariya Anges avuga ko kimwe mubyo bari gukora kugira ngo gusambanya abana bicike, ari ukubashishikariza kujya bavuga ababahohoteye kugira ngo bahanwe. Yakomeje anavuga ko abakobwa bagera kuri 17 ari bo babashije kugaragaza ababasambanije bakabatera inda bagahanwa.
Ubwo yari kuri radio salus yagize ari” abagera kuri 17 babashije kuvuga ababasambanije bakabatera inda, ndetse abo bagabo barahanwe, gusa ikibabaje nuko bane muri bo batewe inda n’ababyeyi babo baba papa”. Yakomeje avuga ko ngo abo bagabo babanje guhakana ko ataribo babikoze, ariko bajya gupima DNA biza kurangira bigaragaye ko aribo ba papa b’abana bavutse.
Uwamariya yakomeje avuga ko kugira ngo bigere ku rwego rwo kuba abagabo basambanya abana babo, ariko uko usanga baratandukanye n’abagore babo maze bagasigarana n’abakobwa mu nzu, kuko abo bagabo ubushakashatsi bakorewe bwagaragaje ko nta burwayi bwo mu mutwe bafite. Mu karere ka Nyamagabe habarurwa abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda 70 muri uyu mwaka wa 2021/22, mu gihe mu mwaka wa 2020/21 bari 325, naho 2019/20 bakaba bari 450.
Uwamariya Agnes yakomeje avuga ko abenshi mu bangavu basambanywa bagahitamo guceceka kubera ko ngo abagabo babasezeranya ubufasha bw’ibintu bitandukanye, noneho ababivuga akaba ari bamwe batahawe ibyo abagabo babemereye. Source: igihe.com
Abami 10 bashatse abagore benshi kurusha abandi mu mateka y’u Rwanda.