banner

Abagabo barashinja abayobozi kugira uruhare mu gutandukana n’abagore babo.

Ni mu kagari ka Musezero gaherereye mu karere ka gasabo, Umurenge wa Gisozi, aho mu isibo y’Inyangamugayo havugwa umugabo umugore we yahukanye biturutse kuri mutwarasibo Uwayizigira Priscilla nk’uko uyu mugabo yabyivugiye.

Ubwo yaganiraga na btn dukesha iyi nkuru yagize ati” umutwarasibo njyewe yarampemukiye, ubwo mu minsi yashize nari nturanye na mutwarasibo, nagiranye akabazo n’umugore, mbimubwiye aho kugira ngo adufashe ikibazo gikemuke, ajya kureba undi mutwarasibo, baza ari babiri, babwira umugore wanjye ko niba ari kubona tutari kubana neza akabona kubana nanjye Atari kubishobora, afate ibintu bye abitware yigendere, umugore wanjye ahita agenda’’.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Priscila akaba na mutwarasibo yabo ariwe wamusenyeye urugo, akaba asaba inzego zo hejuru ko zagira icyo babikoraho cyangwa se bakabahindurira abayobozi, dore ko koko kwahukana k’uwo mugore byakomeje bishimangirwa n’abaturanyi babo, ndetse bakanavuga ko icyo gihe biba abatwarasibo bashuka uwo mugore ngo ajye kwahukana nta n’ahantu yari afite ho kujya, bakibaza niba nk’abayobozi bari bakemuye ikibazo.

Inkuru Wasoma:  Umugore wa Idris Elba wamamaye muri Sinema yahishuye ikintu gitangaje kibongerera urukundo mu rugo rwabo

Uwayizigira Priscila akaba na mutwarasibo w’isobo y’inyangamugabo ubwo yasobanuraga iki kibazo iko cyagenze, yavuze ko uyu muryango mbere y’uko ibi biba bagerageje kuganira n’abo kuko bakundaga kugirana amakimbirane cyane, kugeza n’ubwo bahamagaye iwabo w’umugore ngo bafatanye ariko biranga, aho umugore yavugaga ko na matela bararaho bayihawe n’iwabo none umugabo akaba ashaka kuyitwara, bityo kuba umugore yarafashe umwanzuro wo kugenda byanga byakunda n’uko yabonaga ariwo muti w’ikibazo, naho uko kumushinja kubatandukanya byo nta shingiro bifite kuko bamutoye ari inyangamugayo.

Ubwo umunyamakuru yashakaga kuvugisha uyu mugore wahukanye ntago byakunze, ariko abaturage bo muri aka gace bakomeje bagaragaza ko hari abagore benshi bari kugenda bahukana muri aka gace kandi ibi bikaba birimo gutizwa umurindi n’inzego z’ubuyobozi.

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved