Abagabo barwaye Kanseri y’ibere ngo bari bazi ko ari iy’abagore gusa.

Bamwe mu bagabo bagize ibyago byo kurwara Kanseri y’ibere, ngo bari bazi ko ari indwara ituruka mu Mashereka kubera ko abagore aribo bonsa. Ruzindana Emille utuye mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho hamwe na Nsengumuremyi Paul utuye mu Karere ka Nyarugenge, ni bamwe mu bagize ibyango byo kurwara Kanseri y’ibere mugihe bumvaga ko Kanseri y’ibere irwara Abagore Kuko bonsa aho bavuga ko ituruka mu Mashereka.  U Rwanda rwatangaje impamvu rutari kugira icyo rukora ku bushotoranyi bwa Congo.

Ruzindana Emille mu kiganiro yagiranye na rubanda dukesha iyi nkuru yagize ati” Narinzi ko nta mugabo urwara Kanseri y’ibere kuko numvaga iba mu Mashereka bityo ko abagore  bonsa aribo barwara Kanseri y’ibere, ariko ubu ndi umutangabuhamya w’uko n’abagabo barwara Kanseri y’ibere abibeshya ko ifata abagore gusa icyo ni ikinyoma.”

Mugihe Nsengumuremyi Paul we yavuze ko nawe yari afite inyumvire y’uko nta mugabo urwara Kanseri y’ibere Ati” nge nafashwe na Kanseri y’ibere nkiri ingimbi mfite imyaka 15, numvaga ari indwara ntashobora kurwara ariko nyuma bamaze kunsuzuma bambwiye ko ari Kanseri ndetse barambaga ibere barikuraho, bityo ntihakagire umugabo uvuga ko Kanseri y’ibere ari indwara y’abagore gusa”.

Aba bagabo bombi bakanguriye bagenzi babo mu gihe bumva mu mabere harimo akantu kameze nk’akabyimba ko bakwiriye kwihutira kujya kwa muganga baka basuzuma hakirikare kuko iyo itarakurenga iravurwa igakira. Dogiteri Ntaganda Evariste, umukozi mu kigo cy’ubuzima RBC ushinzwe Ishami ry’indwara zitandura, avuga ko abagabo bagomba guhindura imyumvire bakareka kuvuga ko ari indwara z’abagore cyangwa se ngo bavuge ko ari amarozi ahubwo bakwiye kujya kwisuzumisha hakiri kare kugirango nibasanga barwaye abaganga batangire kubavura hakiri kare kuko iyo Kanseri ivuwe vuba irakira.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved