banner

Abagabo bataha mu ngo zabo bari kubebera kubera ‘inkoni’

Bamwe mu bagabo batuye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Ngoma baganiriye na TV1, bavuze ko bakeneye ubutabera kubera ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye, ngo kuko kuri ubu nta mugabo utaha mu rugo rwe nyuma ya saa mbili z’ijoro kuko ubikoze akubitwa izasagutse kuri Yesu.  Abakobwa bavuze impamvu yatumye bafata umwanzuro wo kuvuga ‘OYA’ itarimo ubutinde mu guhakanira ababashora mu busambanyi

Umwe yavuze ati “ubu twariyakiriye kuko icyo umugore avuze uhita ukigenderaho nta kindi kintu ukurikije.” Undi yavuze ko bakubitwa byo nkaho ari ngombwa inkoni bakaba barazemeye. Amakuru dukesha umuseke avuga ko kimwe mu bitera amakimbirane yo mu ngo zo muri uyu murenge, ari ugucana inyuma mu bashakanye, ubusinzi ndetse no kudahahira urugo ku bagabo.

Iri hohoterwa rikorerwa abagabo ryemejwe na bamwe mu bagore bagenzi babo, bananenga abagore ku kuba bakeka abagabo babo ko babaca inyuma. Umwe yagize ati “abagabo barakubitwa bazira ko umugabo yahuye na mugenzi we bakanywa agacupa, yataha umugore akavuga ko yari ari mu indaya, ni ibyo bazira ahanini.”

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umwana w'imyaka 13 ukurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka 3

Hari n’abagabo bavuga ko batagikora inshingano z’abashakanye kubera guhozwa ku nkene n’abo bashakanye. Umwe yagize ati “ibaze kuba uzi ko mu rugo harimo ibitanda bibiri, icyawe wicungaho n’icyo umugore yicungaho, kuburyo kugira ngo muryamane asa n’ugutumira.” Mugenzi we yavuze ko babangamiwe cyane bityo bakeneye ubutabera, na bo bagire ijambo ndetse buri muntu yumve ikibazo, ntihagire uhohotera undi hagati yabo, bityo bakeneye ubutabera.

Yakomeje avuga ko nta tegeko arabona rihana abagore cyane, bityo rigomba kujyaho abagore na bo bakajya bahanwa. Gahenda Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma yavuze ko abagabo bahura n’ihohoterwa barigaragaza, kuko icyo batagomba kwihererana na gato, ari ihohoterwa ryaba irikorerwa abagabo cyangwa abagore byose ni ihohoterwa.

Yakomeje avuga ko iyo ihohoterwa rigaragaye rikamenyeshwa birakurikiranwa, ari nabyo bahora bakangurira abantu mu nteko z’abaturage basaba ko bajya bagaragaza ihohoterwa bahura na ryo. Muri uyu murenge bamwe mu bagabo bavuga ko bahitamo kwicecekera kugira ngo badasebera imbere ya bagenzi babo, bagasaba inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa gukurikirana iki kibazo. Src: Umuseke

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved