banner

Abagabo batanu bakekwaho kwica umwana w’i Nyanza batunguwe no kubwirwa ko bazaburana mu 2027

Abagabo batanu bakekwaho kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwali w’i Nyanza, bamaze igihe babwiwe ko bazaburana mu mwakwa wa 2027 batakambiye Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Huye, ni nyuma y’uko bafunzwe mu mwaka wa 2023 bakatirwa gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Aba bagabo barimo Ngamije Joseph ufatwa nka kizigenza mu rubanza, François Nikuze, Rwasa Ignace, Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rasta bashinjwa kwica umwana w’i Nyanza witwa Kalinda Loîc Ntwali w’imyaka 12. Nyuma yo kumenyeshwa ko bazaburana mu mizi mu mwaka wa 2027, umuryango wa Nyakwigendera wavugaga ko ubutabera buri gukora akazi kabwo neza, mu gihe imiryango ifite ababo bafunzwe yavuze ko batari guhabwa ubutabera uko bikwiye.

Amakuru avuga ko abafunzwe batanga impamvu zitandukanye zirimo ko hari abana babyaye barera, bakavuga ko bamwe muri bo bafite ideni rya banki, abandi bafite uburwayi bw’ubuhumekero ku buryo bakeneye kwitabwaho byihariye. Ikindi bavuze ko nta rindi perereza rigikorwa ku byaha baregwa, kuko uwabashinje yabikoze, kandi nta kindi kimenyetso cyagaragajwe kuva bafatwa bagafungwa.

Inkuru Wasoma:  Bisi itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali yakoze impanuka yahungabanyije abantu

Abaregwa bose batawe muri yombi kuko hari umutangabuhamya wavuze ko umwe mu baregwa yari n’umukunzi we yumvise bacura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc, maze atanga amakuru kuri RIB bata muri yombi bariya bose. Ni mu gihe Joseph Ngamije afatwa nka kizigenza kubera bikekwa ko mu gucura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc Ntwali yaba yarahaye amafaranga abandi bose bareganwa.

Kugeza na nubu bikekwa ko iyicwa ry’uriya mwana ryaturutse ku makimbirane Ngamije afitanye n’iwabo wa nyakwigendera ashingiye ku kwimana inzira hagati yabo. Nyakwigendera Loîc Ntwali yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye. Bamwe bakeka ko yiyahuye ariko ntacyigaragara yaba yuririyeho yimanika mu mugozi, abandi bagakeka ko yishwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved