Kuri uyu wa 31 Kanama 2023, abagabo batanu no mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza batawe muri yombi bakurikiranweho gukoresha imirimo ivunanye abana irimo kubatundisha amatafari. Mu gishanga giherereye mu kagali ka Mburabuturo niho aba bagabo bakorera akazi ko kubumba amatafari.
Aba bana usanga bikorera amatafari bayavana aho abumbirwa akajyanwa aho bagiye kuyatwikira, aho usanga umwana wikoreye amatafari igihumbi ahembwa amafaranga igihumbi cy’amanyarwanda, ibi bikaba byaratumye abana benshi bata ishuri bakaza gukora aka kazi katanasiba kubasigamo imvune.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Mukarange, Ngarambe Alphonse, yavuze ko hatawe muri yombi batanu bakekwaho gukoresha abana imirimo ivunanye, aho abafashwe ari abasanzwe bafite amatanura atwika amatafari mu gishanga cya Mburabuturo.
Uyu muyobozi yakomeje abwira abantu bose bafite imirimo gucunga neza ntibakoreshe abana kuko hari amategeko abarengera kandi inzego za Leta ziteguye guhana uzabirengaho. Yavuze ko buri wese akwiriye kugenzura abantu akoresha akareba ko nta bana barimo. Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe hagikorwa iperereza.
Ivomo: IGIHE