Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabo batatu bo mu Karere ka Nyagatare bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwa moto no gukora inyandiko mpimbano bifashishaga muri ubwo bujura.
Aba bagabo barimo uw’imyaka 45 y’amavuko wafatanywe moto yari yarahinduriye pulake abifashijwemo na mugenzi we w’imyaka 34, bafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga n’undi ufite imyaka 31 wakoraga ibyangombwa bya moto (Carte Jaune) by’ibihimbano wafatiwe mu murenge wa Nyagatare, batawe muri yombi nyuma y’uko abaturage ndetse n’inzego z’umutekano bari bahamagaye polisi.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu Karere ka Kayonza wari umaze igihe yibwe moto. Ati “Umuturage w’i Kayonza yahamagaye avuga ko yakiriye ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ko yandikiwe amande ku makosa yo mu muhanda i Nyagatare, nyamara moto ye yari ifite nimero iyiranga ‘RF 631 J’ yari imaze amezi atanu yibwe.”
Yakomeje agira ati “Hahise hakorwa umukwabu wo gushakisha moto ifite icyo kirango, iza gufatanwa umugabo w’ imyaka 45 wari uyitwaye, basanga yandikiwe koko kandi ifite icyangombwa kiranga ikinyabiziga cyahinduwe. Akimara gufatwa yisobanuye avuga ko moto ye yahoranye indi pulake, ariko ngo kuko yari ifite amadeni menshi y’amande yahisemo gushaka uyimuhindurira ndetse n’umuha ikindi cyangombwa kiranga moto cy’igihimbano.”
SP Twizeyimana avuga ko hakurikiyeho gushakisha n’abo bandi babiri barafatwa. Yaboneyeho kuburira abishora mu bikorwa byo kwiba moto no guhisha cyangwa guhindura pulake z’ibinyabiziga bagamije gukwepa amande, ko bihanwa n’amategeko kandi ko byahagurukiwe ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Icyo amategeko ateganya
Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.