Bamwe mu bagabo bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gakenke, baravuga ko bugarijwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore bashakanye, kandi babajyana mu buyobozi bikarangira batsinzwe ngo kuko abagore babo bahita banyuranya ibyo bavuga n’ibyo bakora bitwaje uburinganire.
Umwe mu baganirye n’itangazamakuru yagize ati “Baduhaye uburinganire, ku buryo iyo hari ibyo utumvikanyeho n’abo, ahita akujyana mu buyobozi, bakaba bakubitse da!.”
Undi ati “Baba bishyize hejuru, bavuga ngo nabo bahawe ijambo, baba bashaka kuvuga ko nihagira ubavuga RIB ihita ihagoboka bakamufunga. Hari n’abagabo bakubitwa, bagakubitwa pee! Kandi ntibanavuge.”
Icyakora hari bamwe muri aba bagabo bavuga ko kuba ihohoterwa bakorerwa rizamuka ari uko abenshi iyo bamaze guhohoterwa bagira isoni zo kubivuga ngo abandi bantu bo hanze batabaseka.
Umwe ati “Guhohoterwa byo turahohoterwa, abagabo bagira isoni zo kuvuga ikibazo bagize ariko abagore bo bahita babishyira ku karubanda, nk’ubu mukubise akanyafu yarara abivuze ariko umugabo we, niyo wamumenaho amazi ashyuze aba afite ubwoba avuga ngo ‘nimbivuga baranseka.”
Undi ati “Ikitubabaza ni uko muri aka gace batari bakira ko n’abagabo bahohoterwa kandi bibaho cyane.”
Aba bagabo kandi bakomeza bavuga ko uretse kuba bagira isoni zo kujya kurega, hari n’ubwo ibibazo byabo bidafatwa kimwe mu buyobozi kuko usanga kwakira ko umugabo yahohotewe ari ibintu bidasanzwe. Banavuga ko kandi ikibazo cy’ubusinzi bw’abagore babo kiza ku mwanya wa mbere nka nyirabayazana w’iri hohoterwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Christine, yahamije aya makuru ariko avuga ko abagabo bahohoterwa ku rugero rwo hasi ugereranyijwe n’abagore gusa ngo bongeye ibiganiro kugira ngo iri hohoterwa rigabanuke.
Yagize ati “N’ubwo imibare myinshi igaragaza ko abagore baba bahohotewe ariko n’abagabo barahohiterwa turabizi. Twebwe ikintu twahisemo ni ugukemura aya makimbirane twifashishije ibiganiro duha imiryango ibany mu makimbirane.”
Muri uyu Murenge wa Kamubuga muri aka Karere ka Kamonyi habarurwa imiryango irenga 35 ibana mu makimbirane, aho akenshi biterwa no kuba hari abagabo bagira isoni ntibagaragaze ko bahohoterwa n’abagore babo, nyamara bahohoterwa mu ngo zabo.
REBA INKURU YA TV1