Abagabo bo mu karere ka Karongi baravugwaho ingeso itari nziza yo gushora abagore babo ku bandi bagabo nk’umutego kugira ngo babakureho akayabo k’amafaranga menshi nk’indishyi y’ubwiyunge. Ibi bifatwa nk’umupangu uba wapanzwe hagati y’umugore n’umugabo kugira ngo bacucure abandi bagabo, bakananenga cyane abagabo bajya kuryama ku buriri bw’abandi bagabo.
Urugero rwa hafi ruvugwa hano, ni urwabaye kuwa 4 gicurasi 2023 mu murenge wa Rubengera, akagari ka Mataba umudugudu wa Kigabiro, aho umugabo witwa Sibomana Ezachias yafatiye umugabo mugenzi we witwa Nsabimana Claude ku mugore we maze Nsabimana akandika urupapuro asaba imbabazi. Yabaye inkuru yakwirakwiye nyuma y’uko uyu wafashwe yabuze icyo atanga maze agatanga moto ye nk’ingwate.
Umwe mu bagabo bavugwaho iyi ngeso yo gusheta umugore we ubwo yatangaga ubuhamya bw’ibyabaye, we yavuze ko kuwa 4 gicurasi ubwo hari haraye habaye Ibiza, yagiye ku muganda n’abandi bagabo bagenzi be asiga umugore mu rugo, gusa biba ngombwa ko agaruka mu rugo kare kuko yari agiye kujya aho akorera kuko hari habaye ibibazo, ati “nageze ku gipangu nsanga harafunze narakomanze mbura ukingura ngwamo imbere, nasanze inzu yose ikinguye mpamagaye umugore ntiyitaba.”
Yakomeje avuga ko yakomeje mu nzu imbere ageze mu cyumba araramo umugore ntiyamubona, ageze muri salon umugore we aramuhamagara ngo yumvise ananiwe ajya mu cyumba cy’abashyitsi, uyu mugabo ahita amusaba ko yaza bakajyana gushaka ibishyimbo, ati “naramubwiye ngo aze tujyane gushaka ibishyimbo mu murima, tugarutse umugore ajya mu itsinda mu Kigabiro nsigara mu rugo, naje kujya mu cyumba nsanga gifungiyemo imbere mbyibazaho ariko sinabitindaho.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko hashize amasaha atatu yumva umugabo avugiyemo imbere mu cyumba, ati “haciye nk’amasaha atatu numva umugabo avugiyemo imbere avuga ati “mbabarira ntunyice naguye mu ikosa” musabye guhamagara incuti ze arabahamagara baraza asobanura uko byagenze, bamusabira imbabazi bamutegeka ko yakwica icyiru yemera ko atanga ibihumbi 500 y’u Rwanda ariko ko ntayo afite yasiga moto, tubyumvikanaho arayisiga aragenda.”
Claude Nsabimana wari wafatiwe ku mugore w’abandi yagiriwe inama yo kwitabaza RIB akabona uko moto ye igaruka cyane ko nta masezerano bari bafitanye ko ayimusigiye, yarabikoze, RIB ya Rubengera ihamagaza iyo moto isigarana nyirayo, isaba ko Nsabimana Ezachias atanga ikirego arega uyu Claude n’umugore we maze bakaryoza icyaha bamukoreye.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Umuryango, bavuze ko hari abagabo bagize abagore babo ibicuruza ariko kandi bakanenga abagabo bajya kuryama mu kirambi cya bagenzi babo. Umwe yagize ati “byamaze kuba ubucuruzi, aho umuntu ajya kugama bagakinga ubundi bakagufatiraho umuhoro. Bafite amayeri menshi, bakwandikisha ko bakugirije amafaranga maze nawe ukabaha ingwate ibi bintu bimaze gufata indi ntera pe.”
Undi na we yavuze ko asanga hari abagabo bakabya, ati “ni gute umugabo ajya mu kirembi cya mugenzi we? Yego hari ababigize business, sinshyigikiye ubusambanyi ariko niyo nabikora ntago najya mu rugo rwa mugenzi wanjye rwose.” Amakuru avuga ko iyi ngeso yiganje cyane mu murenge wa Rubengera na Bwishyura akaba ari nayo mirenge y’umugi, aho muri uku kwezi kwa Gicurasi konyine muri Rubengera hamaze gufatwa abagabo babiri.
Abafashwe barimo uyu mugabo waciwe ibihumbi 500 n’uwaciwe ibihumbi 200 y’u Rwanda, kandi hari n’abandi bavugwa harimo umwe ukora mu karere ko mu ntara y’iburengerazuba bivugwa ko yaciwe miliyoni esheshatu. Abakora muma banki n’ibigo by’imari nabo bagiye bashyirwa ku karega bagasinyira indishyi y’agatubutse mu bihe bitandukanye. Aya makuru akunze kugirwa ibanga cyane cyane n’uwafashwe uba udashaka ko bimenyekana bigatuma agera ku mugore we aba yaciye inyuma.