Abagabo b’i Musanze bakubitwa n’abagore babo bakicecekera bagaragaje ikibitera

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Musanze bakubitwa n’abagore babo bagahitamo kuruca bakarumira, ahubwo bagahunga ingo zabo ngo hato bataza kwicana n’abo bashakanye, ngo kuko kuvuga ko bakubiswe bakanatanga ibirego kuri RIB bituma bakwitwa ‘Inganzwa’ mu ngo zabo.

Umugabo witwa Mpatswenumugabo wo mu murenge wa Kinigi yavuze ko atakwemera kwitwa inganzwa. Yagize ati “Twe turadihwa da!” yavuze ko gutinyuka kubwira bagenzi be ko umugore yamukubise biba bigoye cyane, kandi ngo burya na mbere hari abagore bahondaguraga abagabo babo.

Yagize ati “Twe rero RIB yaraduhabuye n’ugize ngo agiye kwirwanaho batubwira ko agiye gukubita umukazana wayo, ikindi rwose bidutera isoni kubwira bagenzi bacu ko twakubiswe n’abagore kuko batwita inganzwa, ngo uri ikigwari baraguhamuriye n’ibindi, duhitamo kwituriza rero.”

Gusa ngo nubwo abagabo bo muri aka karere bahondagurwa n’abagore babo ntibavuge, ariko hari abacibwa intege n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze batemera ko koko umugore yaba yakubise umugabo bakumva ari ukubikabiriza ntibabashire amakenga.

Hategekimana Lucie wo mu murenge wa Nkotsi yabwiye Imvaho nshya ko iyo umugabo ajyanye n’umugore ku Murenge gutanga ikirego ko yamukubise, hari abayobozi batabyakira. Yagize ati “Haracyari abayobozi bamwe bafata abagabo muri ya sura bamwe bakuriyemo y’imiyoborere myiza bakirengagiza akarengane k’umugabo bazi ko umugabo ari we wahohoteye umugore, muri make umugore ntabwo ajya atsindwa.”

Inkuru Wasoma:  Abantu bamenye impamvu ababyeyi bagurishije umwana wabo w’imyaka 12 baratangara cyane

Nyiramugwera Devotha, umwe mu bagore avuga ko hari abagabo batitabwaho koko ngo bumvirwe ibibazo by’ihohoterwa bakorerwa n’abagore bigatuma bahura n’akarengane kubwo kuba hari abayobozi batumva ko bishoboka gukubitwa n’umugore, bigatuma umugabo aho kumvirwa ubusa ahitamo kwicecekera  cyangwa se agahunga umugore.

Gasoromanteja Sylvanie, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Uburinganire,Ubwuzuzanye n’Iterambere ry’Umuryango, avuga ko abagabo batagakwiye kugira ipfunwe ryo kugaragaza ko bahohoterwa n’abagore babo, avuga ko aribyo bikurizaho kuba bakwicana, ariko nibatanga ibibazo byabo bizashakirwa umuti.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, kuri iyi ngingo avuga ko abayobozi bakwiye guha agaciro ibibazo bagezwaho n’abagabo, ariko nanone agashishikariza abagabo kugeza akababaro kabo mu nzego bireba, avuga ko ihohoterwa ritareba umuntu umwe cyangwa se ngo risige undi, bityo kuba umugabo yahohoterwa ntabwo bikwiriye ko bamunnyega.

Abagabo 4 bangana na 2% nibo batanze ibirego byabo kuri za Isange One Stop center zo mu gihugu hose bagahabwa ubufasha ndetse ibibazo byabo birakurikiranwa, mu gihe abagore 233 bangana na 98% aribo batanze ibibazo byabo, nk’uko bigaragara muri raporo ya 2021 na 2022 ya MIGEPROF.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved