Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari ryo rigaragara cyane, ariko n’abagabo barahohoterwa, gusa bamwe bakanga kuvuga ko bahohotewe mu rwego rwo kwanga guseba nk’abagabo ariko kandi bakishingikiriza ihame rivuga ko umugabo ari umutware w’urugo bityo ataneshwa n’umugore.
Ndayambaje Frodouard ni umuturage wo mu murenge wa Gatunda avuga ko abagabo impamvu bahohoterwa bakabigira ibanga ni uko akenshi abagabo biyumva ko ari abatware b’ingo, kandi ari abanyembaraga bityo kuvuga ko bahohotewe n’abagore byaba ari igisebo n’igisuzuguriro kuri bo.
Ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwakoraga ubukangurambaga hagamijwe kumenyekanisha serivisi zitangwa na Isange One Stop Center mu mirenge ya Gatunda, Kiyombe na Karama, abaturage baganirijwe ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo, umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert, yasabye abagabo kwikuramo imyumvire ivuga ko umugabo wavuze ihohoterwa yakorewe ari igikorwa kigayitse kuko nibwo ryacika.
Yagize ati “Abagabo barahohoterwa nk’uko biba ku bagore, ariko abagabo barahohoterwa bamwe ntibajye gutanga ibirego, bakumva ko ari igikorwa cyaba kigayitse cyangwa gisebeje kuba umugabo yajya kurega ko umugore yamuhohoteye, iyo myumvire nayo igomba gucika.”
Abagabo benshi bo muri aka gace babwiye Kigali Today ko nubwo badatinyuka kuvuga ihohoterwa bakorerwa ariko ngo rirahari cyane gusuzugurwa, kubwirwa amagambo abakomeretsa akanabatesha agaciro ndetse ngo hakabamo n’abakubitwa n’abo bishakiye.
Umwe yagize ati “Umugore arava ku kabari akaza akubaza ati kuki utatetse, ukumirwa, na we ati ni uburinganire, akakubwira ukuntu nta mugabo ukurimo, urimbwa n’andi magambo agutesha agaciro, yewe aranagukubita ukanuma. Namurega nizeye ko tudasubirana naho turi bugarukane nabireka ahubwo nkamuhunga, ngatanga amahoro kuko burya agusuzugura afite abandi bagabo.”
Icyakora aba bagabo avuga ko nubwo bahisha ihohoterwa, ariko ntabwo bayobewe ko kurihisha bishobora gutuma hagera igihe bikabyara impfu.