Abaturage batuye mu mudugudu wa Gahunda, akagari ka Gafumba, umurenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera cyane cyane abagore n’abagabo babana batarasezeranye, bahangayikishijwe n’uko umukuru w’umudugudu yaheje abatarasezeranye mu mategeko avuga ko batazahabwa serivisi n’imwe. Abanyamakuru bagaragaje uko hari abayobozi b’uturere batemera ko abandi bayobozi bakorana baganira n’itangazamakuru
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV bavuze ko iki cyemezo kibabangamiye cyane kuva umukuru w’umudugudu yateranya inama akabwira abaturage bose ko nta we uzigera usaba serivisi n’imwe ngo ayihabwe igihe cyose azaba abana n’uwo bashakanye batarasezeranye, bityo bakaba babona ko gusezerana byabaye agahato.
Aba baturage bakomeje bavuga ko bifuza ko byibura igihe bafite ikibazo hashyirwaho n’igiciro runaka umuntu agomba kwishyura ariko ikibazo ajyanye kwa mudugudu akagikemura. Umwe yagize ati “sinajya kwa mudugudu yaranyiyamye, ahubwo mwatubariza hejuru, igihe umuntu yagize ikibazo ahantu azajya ajya kugira ngo bamufashe.”
Undi yagize ati “ibibazo by’abagore none twebwe ubwo babiciye? Tuzajya he?” Maniragaba Aimable, umukuru w’umudugudu wa Gahunga we yavuze ko ibi yabikoze kugira ngo ashishikarize ababana batarasezeranye kubikora kugira ngo leta nabo ibamenye.
Yagize ati “ni nko kubakanga mvuga ko umuntu utazasezerana atazabona serivisi kugira ngo basezerane mu rwego rwo kwirinda amakimbirane mu miryango, kubera ko amenshi muri ayo makimbirane aturuka muri izo ngo z’ababana nk’abatarasezeranye, rero nabikoze ngira ngo mbakangurire gusezerana ariko serivisi zo n’ubundi bakomeza kuzibona, mbese ni ukugira ngo bave mu buzima bwo kubana nk’indaya.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama Ndayisaba Egide, yavuze ko ibyo uyu mukuru w’umudugudu yakoze Atari byo, hagati aho bakaba bagiye kubikurikirana kugira ngo bamenye impamvu umukuru w’umudugudu yashyizeho iryo tegeko, ikirenze ibyo guhatiriza abantu gusezerana bikaba Atari inzira nziza ahubwo habaho wenda ubukangurambaga kuburyo ababikora babikora babikunze.