Abagana I Kibeho ku butaka butagatifu baravuga ko kimwe mu bibafasha iyo baje gusengera aha ari amazi y’umugisha aboneka ku isoko iri hafi y’ingoro ya Bikira Mariya y’aha I Kibeho. Aba bakristu bavuga ko mu bihe bitandukanye aya mazi yagiye abakiza indwara akanabafasha kugira ubuzima bwiza.
Ahitwa mu nzira ya Lozari yerekeza ahari isoko y’amazi y’umugisha, abiganjemo abanyamahanga bagenda bavuga ishapure berekeza kuri iyi soko y’amazi iri munsi y’umusozi wubatseho ingoro ya Bikiramariya I Kibeho. Kuri iyi soko y’amazi y’umugisha usanga imirongo y’abakristu bitwaje utujerekano two kuvomeramo ayo banywa ndetse n’ayo batahana.
Umurundikazi witwa Uwantege Agnes ukunda gusengera I Kibeho na Nsengiyumva Jean Paul umukristu Gatorika wo mu mujyi wa Kigali bahamirije RBA ko aya mazi yabakijije uburwayi. Aba kimwe n’abandi bakunda kuza kuvoma kuri iyi soko bavuga ko ntawe ukwiriye gukerensa ubushobozi bw’aya mazi y’umugisha mu gukiza.
Icyakora bongeraho ko aya mazi Atari yo akiza ubwayo ahubwo Ukwizera. Mu nkengero z’ingoro ya Bikiramariya I Kibeho hari amaduka icuruza imitako ijyanye na Kiliziya n’utujerekani abantu bifashisha mu kuvoma amazi y’umugisha. Ba Nyir’ayo maduka bavuga ko umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya n’uwo kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa abakiriya aba ari benshi.
Nubwo I Kibeho hacuruzwa utujerekani ariko ubuyobozi bwa Kiliziya ya Kibeho buvuga ko aya mazi nta wemerewe kuyacuruza mu buryo ubwo ari bwo bwose. Iyi soko y’amazi y’umugisha ihari kuva mu 1981 habera amabonekerwa, yaje guhabwa umugisha kuwa 14 Kanama 2011.