Hari abana bavutse bafatanye barimo kwitabwaho mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Aba bana barimo gukurikiranwa n’umuganga witwa Dr Ntaganda Edmond, aravuga ko hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho, nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’imibiri by’abo bana bafatanye bizakorwa mu byiciro.
Ubwo yaganiraga na RBA dukesha iyi nkuru, Dr Ntanganda yagize ati “Uburyo abana batandukana, batandukana bameze nk’insoro ubundi iyo bazaba impanga, rero nk’iyo hari igihe uko gutandukana kutarangiye nibwo bashobora kuvuka bafatanye.”
Abajijwe ku bijyanye no kubaho kwabo, Dr Ntaganda yavuze ko bashobora kubaho. Yavuze ko icyizere gihari ariko igikorwa cyo kubatandukanya kikaba ari igikorwa kigoye cyane, akenshi gikorwa mu byiciro ati “abangaba rero bavutse hari ibindi bibazo bafite by’ingingo zimwe na zimwe zidakora, nk’aho kwitumira ntaho bafite, akaba ari igikorwa turangije cyo gushaka aho bazajya bitumira, ariko ibindi bizajya bikorwa nyuma.”
Abana bavutse bafatanye i Kigali barimo kwitabwaho n'abaganga kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze bumere neza. pic.twitter.com/GyxFyl2w3i
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 16, 2023