Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukurikirana abantu batandukanye barimo umusore n’umukobwa bari bafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023. Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko hari abantu benshi bari gukorwaho iperereza ku byaha bijyanye no kwiba amafaranga ya Banki. Bamwe mu bo mu muryango w’abafunzwe bari bafite ubukwe, yavuze ko ifungwa ry’aba bageni bombi ryatumye biba ngombwa ko ubu bukwe busubikwa.
Yavuze ko bazi aho abo bageni bafungiwe ndetse babwiwe ko bafuzwe kubera ikibazo cy’amakarita ya Banki. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko hari abantu batawe muri yombi bagera kuri 60% barimo umukobwa n’umuhungu bari bafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu. Dr. Murangira yagize ati “Iki kirego kirimo gukorwaho iperereza kirimo abantu benshi batandukanye bishingiye ku kuba hari amafaranga menshi yibwe muri Banki imwe ikorera mu Rwanda. Bikaba bikekwa ko bifitanye isano n’ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba (terrorism financing).”
Iperereza ry’ibanze riragaragaza ko hari abantu bari mu gihugu no hanze bakekwa kuba barabigizemo uruhare ubu bakaba bari gushakishwa. Dr Muragira yakomeje avuga ko iki cyaha cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ati “ Icyi cyaha cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibyisumbuyeho biracyari mu iperereza”.
Yongeyeho ko iperereza riri gukorwa rikurije amategeko. Ingingo ya 11 y’Itegeko rya 2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba rirabisobanura neza aho ivuga ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rufite ububasha bwo gufata ukekwaho iterabwoba ku mpamvu z’iperereza, kandi igihe cyo gufunga ukekwa gishobora kongerwa kuva ku minsi 15, ariko ntikirenge iminsi 90.