Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahaye ishimwe abanyerondo babiri bagize uruhare mu ifatwa ry’abasirikare babiri ba RD Congo (FARDC) binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko tariki ya 16 Mutarama 2024.
Nk’uko byatangawe ubwo bamaraga gufatwa abafashwe ni Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 20 y’amavuko na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28. Bafashwe n’Ingabo z’u Rwanda saa Saba z’ijoro ry’uwo munsi.
Igisirikare cy’u Rwanda cyahamije ko kugira ngo aba basirikare bafatwe ari uruhare rw’abanyerondo kigira kiti “Abasirikare bombi, Sgt Asman Mupenda Termite na Cpl Anyasaka Nkoi batawe muri yombi na RDF, babifashijwemo n’Irondo.”
Ku wa 01 Mutarama 2024, ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari aba banyerondo aribo Rtd Sgt Gasake Mutsinzi wari ku burinzi na Uwamariya Patricie watanze amakuru ubwo aba basirikare binjiraga mu Rwanda, bahawe icyemezo (certificat) cy’iki gikorwa cy’indashyikirwa.
Rtd Sgt Gasake mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko mbere y’uko aba basirikare bafatwa, yabanje kurwana na bo, agerageza kubambura imbunda kugira ngo batamurasa. Yagize ati “Narabatorosheje, ndazimya, ndongera ndatorosha, baba baransatiriye ariko mbona ko bafite imbunda, Bahise bambaza bati wowe urimo uradutorosha kubera iki?”
Yakomeje agira ati “Mugenzi we wari wambaye sivili yahise aza, aramfata, nanjye nta mahitamo yandi nagombaga gukora, ni ugufata imbunda yabo. Nafashe imbunda, turayirwanira kugeza aho bandushije imbaraga, ariko babona ko batakindashe.”
Uwamariya na we yagaragaje ko yishimiye cyane ishimwe yahawe, kandi ko afite intego yo gukuba kabiri imbaraga ashyira mu kazi ke. Ati “Imigambi yabo ntiyashyitse. Biradushimishije cyane. Tugiye kongera aho twabaga dufite imbaraga nkeya, tugiye kwiminjiramo agafu, ibyo twakoraga tubikube kabiri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yasabye abaturage bose kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari ashingiye kuri ibi byakozwe n’abanyerondo. Ati “Bariya banyerondo ni abaturage basanzwe ariko bashoboye kugaragaza umwanzi yinjiye mu gihugu, batanga amakuru ariko na bo baranamurwanya kugeza igihe afatiwe. Ibikorwa by’ubutwari umuntu uwo ari we wese yabikora, tutarebye ngo ni umusirikare cyangwa umusivili.”
Hari amakuru avuga ko mbere y’uko aba basirikare bafatwa babanje kwambura abaturage batuye mu kagari ka Buhaza, mu murenge wa Rubavu ibirimo amafaranga ndetse na telefone igendanwa.